Ufite ubumuga afite ibitekerezo byakubaka igihugu-Meya Sebutege

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buravuga ko abafite ari abantu nk’abandi, kuko n’ubwo bafite ubumuga ariko bafite ibitekerezo byabafasha gukora bagateza imbere igihugu, na bo ubwabo.

Ni nyuma yuko uwitwa Nyankiko Pierre ufite ubumuga bwo kutabona, yihangiye umurimo bikaba bimaze kumuteza imbere.

Uyu Nyankiko Pierre n’umugabo uri mu kigero k’imyaka 44 y’amavuko. We n’uwo bashakanye, bafite ubumuga bwo kutabona. Gusa, ibi ngo ntibyabaciye intege ngo bayoboke iy’umuhanda gusabiriza, kuko bihangiye umurimo bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije kuko kuri ubu bafite kampani ifasha urubyiruko kubona imirimo.

Ku bwabo, bagasanga abafite ubumuga batagakwiye kurangwa no guhora bafashwa cyangwa basabiriza.

Uyu muryango wa Nyankiko Pierre ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ku itariki ya 3/12/2019, watanze ubwisungane mu kwivuza ku bafite ubumuga butandukanye bagera ku 10, ari naho yahereye abwira bagenzi be ko mu gihugu hari amahirwe menshi yabafasha kwiteza imbere, bityo bakaba badakwiye kwiheza.

Yagize ati ”Abanyarwanda twese twashyiriweho amahirwe, ariyo mpamvu mvuga ko abafite ubumuga natwe ubushobozi tubufite. Wabibonye ko twatanze ubwisungane mu kwivuza, kandi tuzakomeza.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye Sebutege Ange, ukayobora avuga ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi, kuko n’ubwo bafite ubumuga ariko bafite ibitekerezo bizima ariyo mpamvu bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati ”Ndagirango mbabwire ko kudaha agaciro abafite ubumuga, ari ukwirengagiza.Kuba ufite ubumuga si uko udashoboye kugira icyo ukora. Urugero, umugaye ukuguru ntaba amugaye mu mutwe, hari ikindi yakora cyamuteza imbere kikanateza imbere igihugu.”

Imibare iheruka gutangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) igaragaza ko umuntu 1/1000 atabona naho 1% akaba atabona neza. ikigo cy’igihu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kigaragaza ko ubumuga bwo kutabona burimo ibyiciro bitewe n’urwego bugezeho. Hari abatabona burundu, ababona gahoro, ababona kure ntibabone hafi, n’ababona hafi ntibabone ibiri kure.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo