Huye-Mbazi: Bahangayikishijwe n’imbwa zibarira amatungo na bo zitabaretse

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi bamwe mu bahatuye baravuga ko hari imbwa nyinshi zirirwa zizerera ku gasozi batazi aho zaturutse, bikaba bibahangayikishije kuko zibarira amatungo na bo ubwabo zitabaretse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bwo buvuga ko bugiye kubikurikirana mu magauru mashya ku bufatanye n’izindi nzego za zishinzwe umutekano.

Ahavugwa izi mbwa zihangayikishije abaturage bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ni mu Kagari Gatobotobo. Kuhagera unyura ahitwa Rwabuye, ukazamuka umuhanda werekeza ahitwa muri Office, ugakomeza werekeza aho bivugwa ko hazubakwa ibiro bishya by’Akarere ka Huye ukagera muri ako Kagali.

Ubwo twahageraga, abahatuye bakimara kumenya ko haje abanyamakuru, bazamuye amajwi bavuga ko bakeneye ubugizi ku mbwa nyinshi ngo zirirwa zizera ku gasozi zikaba ziri kubarira amatungo na bo ubwabo zitabaretse.

Kuri kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko batari bakizi ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye kugikurikirana mu maguru mashya, agasaba abaturage kujya batangaira amakuru ku gihe.

Umurenge wa Mbazi ni umwe muri 14 igize akarere ka Huye, ukaba uri hafi y’umujyi ndetse ukaba uri no kugenda unaturwa cyane muri iyi minsi, ari na ko ugezwamo ibikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyara ari naho aba baturage bahera basaba ko naho ubuyobozi bwakurikirana iby’iki kibazo bukabakiza izi mbwa bavuga ko zigiye kubamaraho amatungo yakabaye abafasha kuzamura ubungu n’imibereho myiza yabo.


Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo