Huye: Kaminuza ya PIASS yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umurenge wa Tumba

Ubufatanye bw’inzego zireberera abaturage, ngo ni imwe mu nzira zihutisha imibereho myiza y’umuturage. Bityo nawe bikamufasha kwiteza imbere n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire y’imyaka 5 hagati y’Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye na Kaminuza ya Porotesitanti mu Rwanda PIASS.

Mu muhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire y’imyaka 5 hagati y’Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye na Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda PIASS, hagarutswe ku mikoranire n’ubufatanye bw’inzego zishinzwe guteza imbere imireho myiza y’abaturage.

Aha niho Vital MIGABO Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba avuga ko aya masezerano y’imikoranire azagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu murenge.

Ati "Aya masezerano azagira umumaro kuko bazadufasha muri byinshi nk’uburezi, iterambere ry’icyaro, n’ibindi...."

Ku ruhande rw’abatuye Umurenge wa Tumba, na bo ngo bafitiye ikizere aya masezerano, nk’uko Murenzi Frank umwe mu bajyanama b’uyu Murenge akaba ari na we uhagarariye abikorera mu Murenge wa Tumba, yabigarutseho.

Ati "Twizeye ko hari bimwe mu byari bibangamiye uyu Murenge bigiye gukemuka"

Aya masezerano y’imikoranire y’imyaka 5 agizwe n’ingingo 8 zirimo guhugura abayobozi ku nzego zose mu Murenge wa Tumba, ubushakashatsi ku bibazo byugarije abaturage, kuvumbura no guteza imbere impano z’urubyiruko, gushyiraho urubuga rw’ubushakashatsi, guteza imbere ireme ry’uburezi no gukoresha abanyeshuri biga muri PIASS mu bikorwa by’ubukorerabushake bigamije guteza mbere abaturage ndetse bikanafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga, nk’uko muyobozi wa PIASS Prof Elyse MUSEMAKWELI yabitangaje.

Ati "Ubundi ibi biri mu nshingano z’iyi Kaminuza kuko tugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage."

Umurenge wa Tumba ni umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Huye. Kuri ubu ukaba utuwe n’abaturage basaga 33003.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo