Close MORE NEWS Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-01-2021 saa 13:53' whatsapp Facebook Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 yihutaga yagonze abanyeshuri 14 biga mu ishuri ry’Ababikira rya Centre Scolaire Elena Guela riherereye mu Mujyi wa Huye, umwe yitaba Imana abandi barakomereka bajyanwa kwa muganga. Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b’incuke kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y’umuhanda bisaba kuwambuka. Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y’amavuko. Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yavuze ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana. Ati “Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.” Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo. Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yavuze ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa. Ati “Imodoka twayifashe n’uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.” Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z’umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n’amasaha. Aba banyeshuri bagonzwe ubwo bavaga aho ishuriri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya KARASIRA AIMABLE YARIRIMBIYE INDIRIMBO DEO MUSHAYIDI WAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU, AVUZE IBINTU BIKOMEYE UDAKWIYE GUCIKWA: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-01-2021 saa 13:53' whatsapp Facebook Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 yihutaga yagonze abanyeshuri 14 biga mu ishuri ry’Ababikira rya Centre Scolaire Elena Guela riherereye mu Mujyi wa Huye, umwe yitaba Imana abandi barakomereka bajyanwa kwa muganga. Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b’incuke kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y’umuhanda bisaba kuwambuka. Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y’amavuko. Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yavuze ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana. Ati “Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.” Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo. Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yavuze ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa. Ati “Imodoka twayifashe n’uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.” Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z’umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n’amasaha. Aba banyeshuri bagonzwe ubwo bavaga aho ishuriri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya KARASIRA AIMABLE YARIRIMBIYE INDIRIMBO DEO MUSHAYIDI WAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU, AVUZE IBINTU BIKOMEYE UDAKWIYE GUCIKWA: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika