Huye: Ibishorobwa ngo birara bibagwaho barasaba ko bakubakirwa amazu agezweho

Abaturage basigajw’inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, baravuga ko amazu bubakiwe n’abagiraneza b’abazungu mu mwaka wa 1981 ashaje cyane bakaba basaba ko bakubakirwa agezweho kuko ngo muri iki gihe cy’imvura ashobora kubagwa hejuru.

Abafite iki kibazo, ni imiryango 5. Amazu bafite, ngo bayubakiwe n’umugoraneza w’umuzungu bo bita…wahoze ngo ari umukozi wa Kaminuza ikitwa Nkuru y’u Rwanda. Iyo uyarebera inyuma ubona akomeye kuko yubakishije amatafari ahiye, ariko wayageramo ukareba mukirere kubera ko ibisenge bishaje cyane.

Baganira n’itangazamakuru umwe yagize ati:” Ibishobwa biraba bitugwaho, turasaba kubakirwa amzu meza ajyanye n’igihe.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege kuri iki kibazo cy’aba baturage, we avuga ko mbere na mbere izi nzu bagomba kuzifata neza kuko zitari iz’umuyobozi w’akarere cyangwa iz’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Yagize ati:” Inzu ntabwo ari u’umuyobozi w’akarere, ntabwi ari iy’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge. Ntekere umutu niba yarubakiwe inzu, yagakwiye kuba ubu nguba atubwira icyo yamumariye. Icyo turi gukora ubu ni ukureba abantu bafite ibyo bibazo, tukareba ibyo bashoboye kuba bakwikorera, tukareba natwe icyo ubuyobozi bw’akarere tubafasha.”

Umva hano uko yamubwiye

Aba baturage basigajw’inyuma n’amateka bavuga ko mugihe bab bubakiwe amazu meza arimo ibikoresho by’ibanze, byabafasha kugendana n’abandi mu iterembere kandi bakabishingira ku kuba hari bagenzi babo bo karere ka Huye bubakiwe, nk’ahitwa ku Muyogoro, n’ahandi kuri ubu bafite imibereho myiza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo