Huye: Hatangijwe kubaka imihanda mishya ya Kaburimbo

Mu Karere ka Huye hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya Kaburimbo ya kilometero zisaga enye, mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Butare no mu nkengero zawo izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyali eshanu.

Ni igikorwa abaturage bishimira bakavuga bakitezeho iterambere rirambye.
Ibi ngo bizakorerwa mu bice bigize umujyi wa Butate mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana Andre, yavuze ko abaturage bagomba gufata neza uwo muhanga ugiye kubakwa ngo kuko ari igikorwa remezo kije kubateza imbere.

Imihanda igiye gushyirwamo Kaburimbi irimo uwa Rango-Sahera ufite kilometero 1.5; Umuhanda uva ku irimbi rya Ngoma ugana ku isoko ry’abisunganye ufite kilometero 2.5 ndetse n’umuhanda ADEPR Butare-Gatolika ufite metero 657, byose hamwe bikangana na kilometero 4 na metero 675.

Bitaganyijwe ko iyi mihanda yose izatwara amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyali 5.3.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo