Huye: Hashyizweho icyumweru cyo gufasha umurenge wa Tumba uri inyuma muri MUSA na Ejo Heza

Abayobozi ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Huye nyuma yo gusesengura impamvu umurenge wa Tumba uri inyuma mu bikorwa bitandukanye no muri gahunda za Leta bafashe umwanzuro wo gushyiraho icyumweru kihariye cy’ubukangurambaga.

Ni mu nyuma y’inama yaguye ya komite nyobozi za FPR Inkotanyi mu karere ka Huye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeli 2020.

Umurenge wa Tumba ni umwe mu mirenge y’umujyi w’akarere ka Huye. Ibi bituma ugira abantu bameze nk’abari mu byiciro bibiri. Abaturage ba kavukire ari nabo bakunze kwitabira gahunda za Leta n’abaturage bakodesha bahora bimuka.

Muri aka karere uyu murenge uri ku mwanya wa 14 muri Mituelle de Sante (MUSA) ukaba n’uwa 14 muri Gahunda ya Ejo Heza, ukaba no ku mwanya wa nyuma mu kwihutisha iyubakwa ry’amashuri.

Abayobozi ba FPR Inkotanyi mu karere ka Huye bakuriwe n’Umuyobozi w’akarere Ange Sebutege basanze kugira ngo bafashe uyu murenge kuzamura ibipimo bagomba gushyiraho icyumweru kihari cy’ubukangurambaga.

Meya Sebutege ati “Iki cyumweru cy’ubukangurambaga ni inzego z’umuryango (FPR) ku rwego rw’umurenge rwabyiyemeje nyuma y’uko bigaragaye ko bari inyuma. Inzego z’umuryango zubatse guhera ku mudugudu. Icyo bagiye gukora ni ukureba nibande bataratanga ubwisungane, abafite ubushobozi ni bande? Ni bande batabufite kugira ngo noneho abanyamuryango begeranye ubushobozi bwo gufasha abo bose batishoboye”.


Meya Ange Sebutege

Munyeshyaka Emmanuel wo mu kagari ka Rango B yavuze ko mu murenge wa Tumba ubukangurambaga buri hasi, hakwiyongeraho ikibazo cy’abantu bimuka ntibakurwe ku ntonde z’abatuye Tumba bigatuma iba iya nyuma.

Ati “Nidushyira imbaraga mu bukangurambaga duhereye kubataritabira Ejo Heza n’ubwisungane mu kwivuza bizatungana”.

Kayezu Donatha wo mu kagari ka Cyarwa akaba n’Umuyobozi wa G.S.Cyarwa avuga ko ubugangurambaga nibukorwa neza ibipimo by’imisanzu ya Ejo Heza n’Ubwisungane mu kwivuza bizahita bizamuka.

Ati “Tuvuye hano tubyiyemeje, kandi aho intore zisezeraniye niho zihurira turabyiyemeje tugiye kubikora”.


Kayezu Donatha afite icyizere ko icyumweru cy’ubukangurambaga kizasiga ibipimo bya MUSA na Ejo Heza bizamutse muri Tumba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Migabo Vital nawe afite icyizere ko icyumweru cy’ubukangurambaga biyemeje kizasiga ibipimo by’imisanzu ya Ejo Heza na Mituelle de santé bizamutse.

Avuga ko hari abantu 3600 bari bakibarwa ko batuye muri uyu murenge kandi barimutse, ngo nibamara gusora iyo mibare y’abatuye uyu murenge bakanagera kuri bake basigaye bataraga ubwisungane mu kwivuza nta muntu uzaba asigaye atarabutanga.

Umurenge wa Tumba utuyemo abantu benshi bize n’abanyamafaranga nyamara niwo uri inyuma muri gahunda za Leta zisaba gutanga amafaranga.

Gitifu ati “Umuntu ujijutse hari ubwo ashyiramo ubugororangingo bwinshi ariko yamara gusobanurirwa nawe iyo ahagurutse ntabwo asubira inyuma”.


Gitifu w’Umurenge wa Tumba Migabo Vital

Ejo Heza ni gahunda yatangijwe na Perezida Kagame igamije gufasha abakiri bato kuzigamira izabukuru. Mu karere ka Huye ubwizigame bwa Ejo Heza bugeze kuri 22% mu gihe umurenge wa Tumba uri inyuma y’indi buri kuri 11.2. Umurenge uri imbere ni Karama ufite ubwizigame bugeze kuri 42%.

Mu karere ka Huye abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza mituelle de santé ni 88%.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo