Huye: Gitifu yanze gusezeranya abageni ashinja umusore ko umuryango we ugira amahane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemence yanze gusezeranya umusore witwa Nzindukiyimana Jeremie n’umukobwa witwa Byukusenge Claudette abashinja ko umusore ari umwicanyi.

Ubukwe bwa Nzindukiyimana na Byukusenge bwagombaga kuba ku wa 30 Nyakanga 2020, ku biro by’Umurenge wa Mbazi aho bagombaga gusezerana mu mategeko.

Ku munsi aba bageni bagombaga gusezeraniraho, mu gace uyu musore atuyemo mu mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Rugango Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye hari haraye habaye imvururu zakubitiwemo umuturanyi wa Nzindukiyimana.

Uyu musore avuga ko Uwimabera yanze kumuseranya amwita umwicanyi, nyamara ngo yanavuye ahabereye ibi amaze gusobanurirwa ko Nzindukiyimana atariwe wakubise Nyabyenda Yohani.

Gitifu ngo yabasanze ku Murenge bamutegereje yanga kubasezeranya avuga ko uyu musore ariwe wakubise uriya Nyabyenda.

Gitifu Uwimabera avuga ko umuryango Jeremie avukamo uzwiho kugira amahane, nyamara umuyobozi w’akarere Ange Sebutege yagiyeyo asanga umuntu uteza ikibazo muri aka gace ari umukwe w’uyu muryango witwa Siborugira Jonathan.

Uyu Siborugira niwe wakubise Yohani umugeri byitirirwa Jeremie bituma adasezeranywa.

Yohani yemeza ko uwamukubise ari Siborugira. Jeremie na Claudette babirenganiyemo bavuga ko icyo bifuza ari uko Gitifu Uwimabera yabishyura ibihumbi 800 bari bakoresheje bitegura iri sezerano, kugira ngo bazongere bitegure bagende abasezeranye.

Gitifu Uwimabera avuga ko icyo yashyize imbere ari umutekano akavuga ko nta mutekano abantu batatera imbere.

Avuga ko uyu musore n’umukobwa bagenda akabasezeranya bo bakavuga ko atari ugupfa kujya gusezerana ahubwo bakeneye amafaranga yo kongera gutegura ubukwe.

Ikindi umuryango wa Jeremie ukeneye ni uko Gitifu Uwimabera yawusaba imbabazi akawusubiza icyubahiro yawambuye awita abicanyi nyamara abaturage bemeza ko uyu muryango nta muntu urica.

SRC: UKWEZI

Umugabo uvuga ko avuye mu ijuru ngo I Burundi hagiye gupfa umuntu ukomeye, ati iki ku Rwanda, ese tubyizere?, Byose byiyumvire muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo