Huye: Gitifu n’umupolisi barebereye umukecuru akubita umurambo barafunzwe

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi, uwari umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye ndetse n’abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari baherutse kugaragara mu mashusho barebera abaturage bari gukubita umurambo w’umuntu wiyahuye.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri 2020, nibwo mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye hagaragaye amashusho agaragaza umukecuru arimo gukubita umuhungu we wari umaze gupfa yiyahuye.

Uyu musore wari umaze gupfa bamusanze mu giti bikekwa ko yiyahuye yari mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko aho bivugwa ko yigeze kuva iwabo I Huye akajya gukora mu Karere ka Gisagara nyuma akaza kugaruka afite uburwayi bwo mu mutwe.

Kuva icyo gihe yakunze kujya ashaka kwiyahura ariko abo mu muryango we bakamubuza biza kugera igihe yabacitse nijoro mu masaha ya saa mbili babyuka bamubona mu giti yimanitse mu mugozi yapfuye.

Hari amakuru yavugaga ko uriya mukecuru ari umurozi bivugwa ko ari we ushobora kuba yararoze uyu mwana we ari na yo mpamvu abaturage bangaga kurira igiti ngo bateme umugozi uyu musore wari wiyahuye amanuke hasi.

Amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ndetse akumvikanamo amajwi y’abayobozi barimo kubwira umukecuru ngo akubite umurambo w’uyu musore wari wiyahuye.

UMUBAVU twageze ahabereye ibi maze tubakusanyiriza ibitekerezo bitandukanye by’abaturage batuye muri uyu Murenge wa Huye ndetse n’uyu mukecuru wakubitaga umurambo turaganira atubwira uko yahawe aya mabwiriza n’uwayamuhaye.

BYOSE UKO BYAGENZE URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo