Huye: Barinubira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko

Bamwe mu bacuruzi n’abaguzi baravuga ko ibicuruzwa byahenze ku isoko, kandi ngo bikaba bizagira ingaruka, zirimo n’inzara.

Aba bacuruzi bavuga ko ibicuruzwa byabuze, bityo bigatuma bihenda, bakaba babona bishobora guteza ikibazo cy’inzara bikaba byanateza indi mico itari myiza nk’iyo kwiba kubera inzara.

Habiyaremye Emmanuel acuruza Butiki i Tumba, yagize ati ”Urabona, akawunga, umuceri byose byarazamutse, kandi natwe abacuruzi si twe kuko aho turangura naho bazamuye ibiciro baturanguzagaho. Ubu icyo dusaba ni uko ubuyobozi butureberera bwagira icyo bubikoraho.”

We na bagenzi be, bakomeza bavuga ko hatagize igikorwa bishobora gueza inzara n’ubujura.

Abaguzi bo bavuga ko nk’umuceri ibiro 25 (Kigori) waguraga 13,500 Frws ubu ngubu uri kugura 17, 000 Frws, mu gihe Kawunga yo yavuye kuri 8,500 ubu ngubu iri kugura 17,000, nk’iyitwa Buganza yaguraga 12,000 Frws ubu iri kugura 22,000 Frws

Kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwo buvuga ko iki kibazo butari bukizi kandi ko batafata umwanzuro w’ikibazo batari bazi.

KAMANA Andre ni umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ati ”Urumva icyo kibazo ntabwo twari tukizi. Birasaba ko twabanza tukabigenzura, tukamenya icyateye abo bacuruzi kuzamura ibicuruzwa niba koko ari nabyo, hanyuma tukaba takorana inama nabo tukareba icyakorwa kandi bitabangamiye umuguzi n’umucuruzi.”

Kuba ibiciro byakwiyongera, bishobora guterwa n’igabanuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, igihe abaguzi biyongereye ndetse n’ibindi.

Leta y’u Rwanda ikaba ishishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kwiteganyiriza mu gihe babonye umusaruro bakirinda kuwumarira mu masoko kuko biba bizabagoboka mu gihe kizaza.






Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Man papa Kuya 5-12-2019

Iwe ntibarya kawunga ,yamenya ate ko yahenze se?