Huye: Baravuga ko hari Farumasi zihinduka ’Baringa’ mu masaha y’ijoro

Abajya kugura imiti mu mujyi wa Huye baravuga ko bagorwa no kubona aho bagurira imiti mu masaha y’ijoro bitewe n’uko abayicuruza bafunga kare ibintu bavugako bishobora kubagiraho ingaruka.

Abaganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, bavuga ko kubona aho wagurira umuti mu masaha ya nijoro mu gihe bahuye n’uburwayi butunguranye bibagora kuko ziba zafunze, nyamara bavugako haba hatanzwe amatangazo hirya no hino avuga ko hari amaforumasi ari burare izamu bagatungurwa nuko iyo bazigannye basanga zifunze.

Ku bw’aba baturage bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bubasha iki kibazo kigakemuka.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko bakimenye kandi ko kigiye gukemuka kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Kugeza ubu mu mujyi wa Huye hagaragara Farumasi (Pharmacy) zigera kuri 15 zicuruza imiti mu gihe zakora neza bigaragarako za haza abazigana.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo