Huye: Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mbazi barifuza umuriro w’amashanyarazi

Abavuga ibi, ni abatuye mu tugari twa Rusagara na Kabusanza mu Mirenge ya Mbazi na Simbi mu Karere ka Huye.

Bavuga ko ngo kuba umuriro w’amashanyarazi warahawe abo mu Midugudu imwe n’imwe, abasigaye bikomeje kubagiraho ingaruka.

Umwe ati ”Mu by’ukuri umuriro waraje, ariko uhabwa bamwe. Ku bw’ibyo, twe turasasigara. Urebye wahawe abo mu Mudugudu wa Gitwa gusa. Ariko icyo twifuza ni uko uriya muriro, natwe watugeraho abatuye mu Mudugudu wa Ruhuha ukadufasha kwihuta mu iterambere.”

We na bagenzi be, icyo bahurizaho ni uko mu gihe baba bawuhawe wabafasha kwiteza imbere bakora ibikorwa bijyanye no kogosha, gusudira, kubaza n’ibindi………

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG ishami rya Huye, Kayibanda Omar yavuze ko bagiye kugikurikirana kandi ko nabo bazawuhabwa.

Ati ”Bashonje bahishiwe, ni cyo nakubwira. Umuntu wese utuye heza (ahadashyira ubuzima bwe mu kaga) uzamugeraho. Si navugango ni ejo cyangwa ryari, ariko uko ubushobozi bugenda buboneka uzabageraho nk’uko biri mu cyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye".

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, kigaragaza ko magingo aya abafite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda bangana na 53% mu gihe barimo 38 bafite amashayarazi afatiye ku muyoboro mugari, na 15% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ni mu gihe rmuri 2044 biteganyijwe ko, abanyarwanda bose bazaba bawufite 100%.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo