Huye: Bamwe mu bagabo ntibavuga imbere y’abagore babo yewe no mu gutera akabariro

Ibi byavuzwe na bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ariko ugasanga havugwa gusa ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’abagore.

Aba bagabo bavuganaga ikiniga n’agahinda baratabaza bavuka ko bakwiriye ubuvugizi kugira ngo iryo hohoterwa rikurweho.

Uwitwa Ndayambaje Jacques yabwiye Umubavu.com ko babangamiwe cyane aho usanga abagore batabaha agaciro ndetse babasuzugura aho bageze aho banga kubasasira.

Yagize ati "Mperutse gutaha ngeze mu rugo, umugore ambwira ko adashaka ko ninjira mu nzu arangije ambwira ko ankubita, icyo gihe yarankubise ankomeretsa mu gahanga akaba ariyo nkovu uri kubona".

Uwitwa Kamanzi Jean yagize ati "Ntituzi icyo tuzakorera bano bagore bacu, ubu ntitukivuga, twaracecetse turumirwa, bigeze naho ushaka gutera akabariro umugore wishakiye akanga akakubwira ko usubira iyo uvuye kandi waramushatse, Ni akumiro!".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho maze tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Bwana Kabalisa Anselme atubwira ko ibyo byose bituruka mu kumva nabi ihame ry’uburinganire.

Yagize ati "Nibyo hari abagore bamwe na bamwe batumva neza ihame ry’uburinganire bakaryumva nabi, uko ritameze.”

Yakomeje avuga ko uburinganire bwagakwiye kumvwa mu nyito yaryo. Kuringanira bivuga kureshya, ko abagabo n’abagore bangana imbere y’amategeko kandi ko bagomba kuzuzanya muri byose.

Yongereyeho kandi ko abagabo bahohoterwa bagira isoni zo kujya gutanga ikirego kandi ari uburenganzira bwabo.

Yagize ati "Kuki umugore ahohoterwa we akarega? Ntabwo abo bagabo bagakwiye kugira ipfunwe ryo gutanga ibirego kuko urwego rw’ubugenzacyaha rubikurikirana kandi rugahana uwabikoze yaba ari umugore cyangwa umugabo".

Twabibutsa ko mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ko umuntu uhoza uwo bashakanye ku nkeke, iyo ahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko atarenze atandatu.

Fabric@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo