Huye:Arwariye Kabutare nyuma yo gukubitwa na DASSO nyuma y’igihe gito abyaye

Kampire Appolonie urwariye mu Bitaro bya Kabutare arasaba guhabwa ubutabera akanavuzwa uburwayi yatewe no gukubitwa na DASSO Kanamugire wari uje gufata umugabo we.

Byabaye kuri uyu wa 25 Nzeli 2020. Kampire avuga ko yari yazindutse ajya gutera intabire mu rugo iwe haza abantu batanu bari baje kubasura kuko bari baraye bavuye gusezerana ku murenge.

Abari babasuye ngo umugabo we yabakirije ikigage n’ubushera bari benze cy’ibirori hanyuma ubuyobozi bugira ngo ni abantu baje kuhanywera by’akabari kuko basanzwe banafite icyo bita depo y’inzoga ariko ubuyobozi bukayita akabari.

Kampire avuga ko yatashye avuye gutera intabire ageze mu rugo asanga gitifu w’umurenge na DASSO Kanamugire n’abanyerondo bagose urugo rwe.

Aba ngo bari baje gufata umugabo we witwa Ndayisenga Jean de Dieu bamukekaho gucuruza inzoga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Kampire we avuga ko badacuruza inzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo inzoga bacuruza zemewe n’amategeko kandi bafite depo iranguza aho kuba akabari nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Akigera mu rugo umudaso witwa Kanamugire Jean Bosco ngo yahise amukubita umugeri yitura hasi amukandagira ku mugongo yongeye guhaguruka amukubita indi migeri ibiri

Yagize ati "Yankubise imigeri itatu ananyukanyuka ku mugongo. Hashize akanya mfatwa n’isereri ndebye nsanga ndi kuva kuko maze iminsi mbyaye".

Uyu mugore afite umwana w’amezi 6 wavutse tariki 25 Werurwe 2020.


Kampire Appolonie asaba ko uwamukubiswe yamuvuza

Nkubana Vianney , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu avuga ko atakwemeza niba uyu mugore Kampire yarakubiswe cyangwa atarakubiswe kuko abaturage bamwe babyemeza abandi bakavuga ko ataribyo.

Ati "Ubwo ukuri kuzagaragazwa n’ibizava mu iperereza gusa biramutse bigaragaje ko DASSO yamukubise akwiye kubihanirwa kuko ntabwo umuturage akwiye guhohoterwa.

Kampire avuga ko ambulance ariyo yamukuye mu rugo imujyana ku kigo nderabuzima, ararayo bukeye bamuha transfert ambulance imujyana ku bitaro bya Kabutare.

Ubwo Umunyamakuru wa Umubavu yageraga mu bitaro bya Kabutare yasanze Kampire aryamye ku gitanda cyo kwa muganga arimo serumu.

Kampire ati "Uburibwe ndumva bwagabanutse ikibazo nsigaranye n’icyo kuva. Icyo nifuza ni uko DASSO Kanamugire wankubise yamvuza kugeza nkize".

Kampire avuga ko ubwo DASSO Kanamugire yamukubitaga gitifu w’umurenge Nkubana Vianney yari ahari gusa Nkubana ubwo twabimubazaga yabihakanye avuga ko gitifu wari uhari ari uw’akagari ka Juru.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko bishoboka ko uyu mugore yaba yarakubiswe ari kurwanirira umugabo we ngo adafungwa, avuga ko iperereza riri gukorwa uwacuruje akabari agomba kubihanirwa ndetse ko n’uwakubise uyu mugore agomba kubihanirwa.

Yagize ati “Umuturage niyo yagwa mu ikosa, ikosa rirahanwa cyangwa umuntu agasaba imbabazi ariko kubihinduramo ibindi inzego zirahari ziraza kubikurikirana uwakoze ikosa amenyekane ariko n’uwakoze amakosa we ahari nubwo yihisha uko byagenda kose araza guhanwa”.

Ntabwo byadushobokeye kuvugana na DASSO Kanamugire Jean Bosco kuko twatse nomero ye gitifu Nkubana Vianney akatubwira ko agiye kuyiduha ariko ntiyayiduha.

Mu gushaka kumenya niba koko uyu mugore yarakubiswe twabajije umuganga wamusuzumye atubwira ko nta burenganzira afite bwo kugira icyo abivugaho, adusaba kubaza umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr Nzambimana Jean Bosco.

Dr Nzambimana Jean Bosco yadusabye ko dusubira kubaza umuganga wasuzumye Kampire avuga ko amaze kumuha uburenganzira bwo kutuvugisha Dr Matabishi Jean twamuhamagaye inshuro eshanu telefone icamo ntihagire uyitaba. Mugihe Dr Matabishi yagira icyo adutangariza twakibatangariza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ruhangi Kuya 27-09-2020

Gewe ntanarimwe numva ko umuntu witwakoyize akora ibintu umushumba atakora kuki //zimwe// muri Dasso zumvako zirenze ni amashurimenshi,ni amapeti arenze,ni ingufu,nukozumva akazi zabonye ntawundi wagakora nimumbwirekoko?

Ariko natwe baturage tujye turebako twareka kuba nyirabayazana

Nibajya bakurikirana neza bagasanga uvugwahoguhohotera bimuhama ahanwe byintangarugero

Cy uwobivugwako yahohotewe ariwe nyirabayazana nawe ahanwe kuko Dasso ashobora kwitabara ni urugero kuko n,abaturage harimo indakoreka tujye twemera

Kd inzego nazo zireke kuzanamo twa ruswa n,icyenewabo bajyebahita babikurikirana kd n,ubushishozi.

Luc Kuya 27-09-2020

Sasa bimaze kuba ikibazo gikomeye kabisa ! Gukubitwa byanditse he mumategeko y.urwanda? Abiryozwe brutalité irahanwa imyaka myinshi kabisa

MATH Kuya 26-09-2020

MBE KO KAGAME YIHISHA AKOHERA ABANDI? ESE ABO BAYOBOZI BATAMENYA AMAKURU NI NYABIKI? NIMUHUMURE TURAJE ABATARUTINYA DUFATANYE NA RUREMA GUHINDURA AMABI :IBIHANO DUFITE NI 3 GUFUNGWA ;AMANDE ;KWAMBURWA UBURENGANZIRA IBYO BINDI BIVA HE?

MANIRAGUHA Ladislas Kuya 26-09-2020

Ni ikibazo gikomeye inzego zihutaza abaturage zitwaje Covid_19 zigomba kubireka naho ubundi ndabona abikomere bizasigwa n’abayobozi bahutaza abaturage bizaruta ibya Covid_19, umuturage arwaye byinshi kuko abenshi dufite ibikomere tudatinyuka no kuvuga.