Huye: Aratabaza nyuma yo kumara igihe adahari agasanga isambu ye barayituyemo

Rwema Alphonse utuye mu Mudugudu wa wa Ruvuzo,Akagari ka Matyazo ,Umurenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye arasaba ubuyobozi kumufasha agasubirana ubutaka bwe avuga ko yambuwe mu buryo bw’amaherere.

Rwema avuga ko mu mwaka w’2010 yaguze isambu mu Mugudu wa Ruvuzo ,iyiguze n’umukobwa w’uwitwa Bakura namze ngo nyuma yo kumara igihe atagera muri aka gace kubera kubura umwanya , yaragarutse asanga isambu ye afitiye ibyangombwa by’agateganyo yaratuwemo n’uwitwa Rumuri .

Uyu musaza avuga ko uyu Bakura yitabye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 nyuma umukobwa wa Nyakwigendera yaje kumwegera amusaba ko yamugurira isambu amubwira ko adahari atuye ku Gisenyi ni mu Karere ka Rubavu.

Rwema avuga ko agura isambu yari yayiteganyirije kuyubakamo gusa ngo nyuma y’imyaka igera kuri 5 agarutse yasanze hari undi wayituyemo amubwira ko yayiguze n’abaturanyi baho .

Rwema yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nyuma yaje kwitabaza inzezo z’ubuyobozi ndetse we na Rumuri bakaza kuburana akanamutsinda gusa ngo yaje guca inyuma ashaka icyangombwa cya Burundu cy’iyi sambu .

Uyu muturage ngo yibaza uburyo inzego z’ubuyobozi zitanga ibyangombwa by’ubutaka zidashishoje kuko ngo yari yarabutsindiye mu nzego z’ibanze ndetse akaba yari afite n’icyangombwa cy’agateganyo cyabwo bityo akaba asaba ko uyu Rumuri yakurwa muri iyi sambu ndetse agahabwa n’indishyi y’akababaro.

Akarere ka Huye kavuga ko iki kibazo kakizi ariko ko bagomba kugana urukiko akaba arirwo rugomba kugaragaza nyiri ubutaka nyuma yo gusuzuma icyangombwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 6-05-2021

Birababaje. Batabare ahubwo batazicana hejuru y’ubwo butaka.

iganze Kuya 6-05-2021

Birababaje. Batabare ahubwo batazicana hejuru y’ubwo butaka.