Huye: Abiga muri IPRC South bakoze urugi rufunguzwa imibare y’ibinga-Menya ibindi bakoze

Nyuma yuko Leta y’u Rwanda ishyiriyeho gahunda y’uburezi bw’imyigishyirize y’imyuga n’ubumenyingiro, bimaze kugaragara ko byatanze umusaruro haba kubayiga, n’igihugu muri rusange.

Iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi yari imwe mu ngingo z’icyerekezo 2020, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yahisemo kongera ingufu mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro, hagamijwe kongera ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC South, ni kimwe mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

Nteshwamaboko Elyse, Umukozi ukora mu rwego ruhuriyemo amashanyarazi, ikoranabuhanga n’itumanaho yatweretse ibyakozwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo, birimo urugi rufungishwa rukanfunguzwa imibare y’ibanga, akuma kumutsa intoki umuntu umaze gukara, n’akuma gakorana n’uburyo bw’ikoranabunga bushyirwa muri telefoni igendanwa, ku buryo ushobora kgakoresha uzimya igikoresho icyo aricyo cyose gicomekwa ku mashanyarazi aho wibereye hose mugihe cyo kir mu rugo.

Umuyobozi mukuru w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC HUYE, Dr Major Barnabe Twabagira, avuga ko muri uyu mwaka wa 2020, umubare w’abiga muri iki kigo wiyongereye kuko kuri ubu ari 1888, akanatanga inama ku rubyiruko rurangiza ntirushyire mu ngiro ibyo rwize.

Avuga kandi ko imyuga ifasha uwayize mu kwiteza imbere iyo akuye amaboko mu mifuka.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bakava kuri 31% bariho mu 2018 bakagera kuri 60% mu 2024.

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo