Tubangamiwe n’abasiga isura mbi abavuzi Gakondo-Nyirahabineza Gertulde.

Abagize Urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, baravuga ko mu mwuga wabo bagihura n’imbogamizi ituruka ku babiyitirira, bagamije kubona amaramuko bigatuma bamwe mu baturage batera ikizere imiti yabo.

Ibi babivuze, nyuma yo kwitabira amahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu Karere ka Huye.

Ubusanzwe mu gihe cyo hambere, ubuvuzi bwa Kizungu aho butari bwagateye imbere, hari bamwe mu Banyarwanda bivurishaga imiti gakondo ikanabavura indwara zitandukanye.

Kuri ubu, bamwe mu bakora umwuga wo kuvurisha ibyatsi karemano, bazwi nk’abaganga ba Gakondo, baravuga ko mu mwuga wabo bagihura n’imbogamizi ituruka ku babiyitirira bagamije kubona amaramuko bikabicira isura nk’uko byagarutsweho umuyobozi w’urugaga rw’abo Nyirahabineza Gertulde.

JPEG - 33.3 kb
Umuyobozi w’urugaga rw’abo Nyirahabineza Gertulde

Yagize ati ”Abantu babyaza, abakura ibyinyo, abaca ibirimi, hari abatwiyitirira ugasanga biratwicira izina ari nayo mpamvu dusababa inzego z’umutekano kuba maso kugirango ubuvuzi gakondo buvugururwe bugendane n’ikerecyezo.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugrwa y’iminsi itatu, bavuze ko agiye kubafasha kurwanya aba babiyitirira.

Umwe ati ”Bizaca akajagari kuko imiti izajya ikorehwa ku mugaragaro, kuko ubusanzwe hari abatwitiranyaga n’abapfumu abapfumu ariko ndakeka aya mahugurwa aratanga umurongo uhamye.”

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubushakatsi NIRDA, Dr. Kamana Olivier avuga intego y’aya amahugurwa ari ugufasha abavuzi gakondo gukora kinyamwuga.

JPEG - 72.5 kb
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubushakatsi NIRDA, Dr. Kamana Olivier

Yagize ati ”Aba ngaba twafashe kugirango tubahe aya mahugurwa, ni abari muri ruriya rugaga. Mu nshingano z’urugaga, harimo no guca ako kajagari ndeste na hano, tuzabakangurira uburyo bwiza bwo guca ako kajagari.”

Aya mahugurwa y’iminsi 3 ahurije hamwe abavuzi gakondo bagera kuri 50 abaturutse mu turere twose tw’igihugu. kugeza ubu, mu Rwanda hakaba hakaba habarurwa abavuzi gakondo basaga 2000.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo