Huye: Abanyonzi barasaba Polisi guca inkoni izamba ku cyemezo yabafatiye

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Huye (Abanyozni), baravuga ko babangamiwe n’icyemezo ngo cyashyizweho cyo kuba batemerewe gutwara abagenzi ku magare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko ngo ari bwo abagenzi baba batangiye kuboneka.

Ubwo twasuraga abakora uyu mwuga, bagaragazaga ko batishimiye icyo kemezo bagasaba ko Polisi yaca inkoni izamba.

Umwe yagize ati ”Iyo saa kumi n’ebyiri zigeze, igare bararikwambura, ngo kuko uba warenze ku cyemezo cyashyizweho. Twe tubona ari ukutubangamira rwose! Bavuga ko abanyamagare ari twe duteza impanuka kuko nta matara amagare yacu agira, ariko wajya kureba ugasanga impanuka nyinshi zikorwa n’ibinyabiziga binini bikatuyobera.” Src: Tv10

Mugenzi we, we avuga ko inzego bireba zikwiye kwigana ubushishozi iki kemezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent Jean Marie Vianey Ndushabandi, avuga ko abatwara abagenzi ku magare bifuza gukora kumanywa na nijoro, bakwiye gushyira amatara ku magare yabo kugirango bibarinde impanuka.”

Yagize ati ”Ntabwo ari ukubaca mu muhanda cyangwa kubabangamira, babyumve neza. Twabasabye gushyira amatara ku magare yabo, kugirango biborohere gukora nijoro kandi binorohere ibindi binyabiziga.”

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu, igaragaza ko mu mezi atatu ya Gashyantare, Werurwe na Mata 2019 mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zo mu muhanda 203 zihitana abantu 35, abarenga 200 barakomereka.

Ni mugihe ngo buri mwaka nibura abantu 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mumuhanda, naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo