Huye : Abanyeshuri bo muri UR barimo n’abakobwa bafatiwe mu kabari banywa inzoga barengeje n’amasaha

Abantu 27 barimo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, bafatiwe mu kabari ko mu mujyi wa Huye bari kunywa inzoga barengeje n’isaha yo kuba bageze mu rugo.

Aba bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, barimo abimenyereza umwuga w’ubuvuzi hakaba harimo n’abakobwa batanu.

Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye, yavuze ko hari abantu bajya kunywera mu macumbi bajijisha ku buryo iyo babonye inzego zije bagahita bajya kuryama.

Yasabye abantu bafite ingeso nk’izi kuzireka kuko ari bo baba bishyira mu kaga banashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yananenze bariya banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barenga ku mabwiriza kandi ahubwo ari bo bagakwiye kubera urugero abandi kuko basobanutse.

Yavuze ko abazajya bafatwa bose bazajya bacibwa amande batitaye ku byiciro byabo.

Yagize ati “Nta n’umwe uri hejuru y’amabwiriza kuko COVID-19 ntawe itinya, Abanyeshuri niba biyemeje kujya mu kabari, ni uko bafite ubushobozi.”

Abafashwe bajyanywe kurazwa muri stade ubundi bibutswa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, banacibwa amande banapimwa COVID-19 mu gihe nyiri ako kabari we acibwa amande y’ibihumbi 200 Frw.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo