Huye:Abageni n’abatashye ubukwe barajwe  ku Murenge bazira   kurenga ku mabwiriza

Abantu 16 barimo abageni bafatiwe mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bajyanwa kurara ku biro by’Umurenge kugira ngo bahabwe impuguro.

Aba bantu bafatiwe mu birori nyuma y’ubukwe bwa bariya bageni bavuga ko ubwo bari mu mihango y’ubukwe bari bubahirije amabwiriza yose uko bisanzwe.

Umugabo wakoze ubukwe yagize ati “Mu rugo twari 14, harimo abavandimwe banjye n’ababyeyi b’umugore wanjye batashoboraga gutaha kuko baturuka kure. Abandi bari abaturanyi barimo umusore wari ubazaniye amazi n’umubyeyi wari uje gusaba ibiryo. Uyu mubyeyi banamufatanye igisorori byarimo.”

Uyu mugabo warajwe ku murenge n’umugeni we ku munsi wa mbere wo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo, yagiriye inama abariho bakora ubukwe muri iyi minsi.

Yavuze ko byatangiye yubahiriza amabwiriza ndetse ko umubare w’abemerewe gutaha ubukwe batigeze bawurenza ariko bakaza kugwa mu ikosa ryo kwiyakira kandi bitemewe.

Uwafashwe akimara gutura amazi mu rugo rw’abageni yagize ati “Kubona uyu musore agira ubukwe, nk’aho yakomezanyije ibyishimo n’umugeni we bakarara bakumbagurika, imbeho ari yose, byanteye kwigengesera muri iyi minsi.”

Uyu musore agira inama abifuza kurushinga muri ibi bihe, ati “N’uwatekereza ubukwe yatera igikumwe gusa ibindi bikazaba nyuma. Nta gucyuza ubukwe ngo utahe wenyine, nta muvandimwe nta nshuti ngo mwishimane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Prosper Rwamucyo, avuga ko abo bageni n’ababatahiye ubukwe bafashwe mu ma saa moya z’ijoro.
Uyu muyobozi avuga ko badakwiye guhakana ko bari mu birori kuko ngo hari n’ihema ryabugenwe ryari ryashyizweho imitako.

Mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umugeni wambaye agatimba wajyanywe muri Stade nyuma yo gufatirwa hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ni igikorwa cyagarutsweho na benshi banenga Polisi yafashe abageni mu gihe Polisi y’u Rwanda yo yavugaga ko mu kubahiriza amabwiriza bitagira uwo biha umwihariko ku buryo uri mu bihe runaka yagirirwa ikigongwe nk’uko babivugaga kuri bariya bageni.

Gusa byaje kumenyekana ko uriya mukobwa wagaragaye muri stade yambaye agatimba, ngo yakambitswe n’abashakaga kujijisha ngo barebe ko bamugirira impuhwe kuko atari yakageza igihe cyo kukambara.

Photo : Kigali Today





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 27-04-2021

Aba bageni barenganye none se ko abasirikare basoje amahugurwa batari bambaye face mask ko bo batanyanywe muri stade?!!none se covid itinya ingabo z urwanda?!cg se ntibaho nkuko benshi basigaye babivuga?!.

Aaa Kuya 27-04-2021

Aba bageni barenganye none se ko abasirikare basoje amahugurwa batari bambaye face mask ko bo batanyanywe muri stade?!!none se covid itinya ingabo z urwanda?!cg se ntibaho nkuko benshi basigaye babivuga?!.

Aaa Kuya 27-04-2021

Ariko ibiri kubera mu Rwanda ni ubukunguzi pe?abageni stade mu mu renge uko ni ugushaka gushimisha abazungu ngo mukunde muhabwe imfashanyo zo kurwanya Covid Rwanda mureke kwitwaza covd ngo mukore nka robot mudatekereza umuco,valeur n ubumuntu