Huye: Abafungiwe amazi barasaba ubuyobozi guca inkoni izamba

Abavuga ibi ni abaturage bo mu Kagali ka Kimana mu Murenge wa Tumba ngo bamaze igihe kinini amavomero yabo afunzwe bityo abadafite intege zo kujya kuvoma mu bishanga bakaba babona amazi bibagoye.

Aba baturage bavuga ko ayo mavomero yafunzwe bitewe n’ibirarane, abashinzwe kuyavomesha bivugwa ko babereyemo WASAC. Kuri ubu, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwakemura icyo kibazo bakongera kubona amazi hafi yabo.

Umwe yagize ati ”Ubundi bafunga aya mavomero twavomagaho, batubwira ko ari ujo abayavomeshaga bari babereyemo WASAC imyenda, ariko hashize igihe rwose bakwiye kudohora.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye, Vedaste KANAMUGIRE, avuga ko mu gihe Umurenge wa Tumba wabafasha kubaha abantu b’inyangamugayo bazajya bacunga ayo mazi, mu gihe gito yakongera gufungurwa naho ababarimo amadeni bagakurikiranwa nyuma.

Yagize ati ”Icyo kibazo turakizi, kandi twasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba kuduha abantu b’inyanagamugayo bazajya bacunga ariya mavomero. Kandi twezeye ko mu gihe cya vuba biba byakemutse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, MIGABO Vital, we avuga ko amakosa ya bamwe, atatuma abaturage bose bahura n’ikibazo, bityo ngo hamaze gutorwa abazajya bita kuri ayo mavomero ubu abaturage bakaba bagiye kongera kubona amazi.

Yagize ati ”Urumva, iyo umuntu akoze amakosa bishobora kugira ingaruka ku bandi. Gusa turimo kubishakira igisubizo.”

Amavomero yafunzwe ni abiri yo mu Kagali ka Cyimana akaba ahuriweho n’abaturage bo mu Midugudu y’Abizerwa ndetse n’Ubwiyunge.

Kuri ubu bakaba bakora urugendo rurerure rwo kujya gushakira amazi mu kandi Kagali ndetse abandi bakajya kuvoma mu gishanga kiri mu kabande.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo