Huye: Abacuruza Mituyu bategetswe kuva ku muhanda ngo bahateza umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, buravuga ko gukura mu muhanda abakozi b’ibigo by’itumanaho bazwi nk’aba agenti bakoreraga mu bice bya Rwabuye kugera ahitwa ku Mukoni, ari bumwe mu buryo bwo kugabanya akajagari n’umwanda bahateza.

Naho ku ruhande rw’abo bakozi bo bavuga ko iki cyemezo kizabagiraho ingaruka ngo kuko nta handi bacururiza bakabona abakiriya.

Bamwe babwiye umunyamakuru w’UMUBAVU ko iki kemezo cyo kubakura ku muhanda bakabajyana ku isoko imbere y’Ibiro by’Umurenge wa Ngoma, batakishimiye kandi ko ngo bizanabagiraho ingaruka zitandukanye, nkuko babigarukaho.

Umwe ati "Twe ntitwumva uburyo uwo mwanda duteza umwanda ubonetse muri iki gihe gusa."

Uyu kimwe n’abagenzi be icyo bahurizaho ni uko iki cyemezo ngo kidakwiye, mu gihe bishyura imisoro.

Bakomeza bavuga ko nta mwanda bateza kuko nta bipapuro bajunya mu muhanda, ahubwo ngo keretse niba ari bo mwanda.

Si abagenti batishimiye iki cyemezo gusa, kuko n’abakenera serivisi zitangwa na bo nk’amayinite, kubitsa no kubikuza n’izindi serivisi, na bo bavuga ko bizabagora kubasanga aho babajyanye mu gihe umuntu akeneye guhamagara byihutirwa cyangwa akeneye indi service.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko babikoze mu rwego rwo kwirinda akavuyo no guca akajagari muri uwo muhanda, ngo kuko binashobora guteza impanuka kubera abantu benshi nk’uko byagarutsweho na SEBUTEGE Ange umuyobozi w’Akarere ka Huye.

Ati "Byakozwe mu rwego rwo gukuraho akajagari, no kugabanya impanuka zishobora kubera hariya bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu. Hariya twabashyize nta kibazo haratekanye, kandi n’abakiriya bazababona."

Kugeza ubu, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kwihuta mu iterambere by’umwihariko mu ikoranabuhanga, aho kuri ubu service nyinshi by’umwihariko izikenera amafaranga, usanga hafi ya zose zikorerwa ku ikoranabuhanga umuntu atiriwe ava aho ari.

Gucuruza amayinite, kubika no kubikuza, ndetse n’ibindi ni zimwe muri serivisi abazwi nka Agent bakora kandi usanga zinatunze imiryango yabo.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
B Kuya 17-01-2020

Gucuruza unite, biteza umwanda ute? Bariya ba agent she baba bicaye mu muhanda cyangwa ni nkengero z’umuhanda? Akarere kagiye inama nabo mbere gafata uwo mwanzuro byari kuba byiza.