Hosni Mubarak wabaye Perezida wa Misiri yapfuye

Hosni Mubarak wahoze ari Perezida wa Misiri yitabye Imana ku myaka 91 aguye mu bitaro bya gisirikare I Cairo.

Mubarak wayoboye Misiri imyaka ikabakaba 30 azwiho kuba yaragize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’iki Gihugu.

yageze ku butegetsi mu mwaka w’i 1981 aza kubuvaho mu mwaka w’i 2011 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage.

Mu mwaka wa 2011 yahamijwe ibyaha byo kugira ururuhare mu bwicanyi bwakorewe abigaragambyaga bamusaba kuva ku butegetsi mu mpindura matwara yahitanye benshi mu ba Pereizada b’Abarabu.

Yafunguwe mu mwaka wa 2017 nyuma yo guhamwa nicyo cyaha.

Urupfu rwe rwemejwe nn’ikinyamakuru cya Leta mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kivuga ko yaguye mu bitaro bya gisirikare.

Hosni Mubarak asize umugore Suzane n’;abahungu babiri Gamal na Alaa.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo