Hon Depite Ndahiro Logan uherutse kwitaba Imana yasimbujwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo komisiyo y’amatora yatangaje ko Karemera Emmanuel ariwe wasimbuye Hon Depite Rtd Capt Ndahiro Logan, uherutse kwitaba Imana ibinyujije mu itangazo.

Ibyo abantu bazamwibukiraho, ni uko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, akaba yari asigaye ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yitabye Imana azize uburwayi kuwa 31 Ukwakira 2019.

Komisiyo y’amatora yagize iti “Komisiyo y’amatora iramenyesha abanyarwanda ko Bwana Karemera Emmanuel No42 ari na we ukurikira ku rutonde ntakuka rw’abari abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo mu matora yabaye muri Nzeri 2018, ari we uzasimbura Nyakubahwa Ndahiro Logan”.

Ibi ngo bikaba bigenwa n’itegeko N0 1510/P/CD/F.A/ FN/2019 ryo kuwa 06/11/2019.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo