Hitegwe ko utubari na ’Betting’ bitekerezwaho mu Nama y’Abaminisitiri?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, muri Village Urugwiro iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali hari kubera Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame, inama yitezweho ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bikaba bitegerejwe kandi ko yaza kugaruka no ku tubari kimwe n’imikino y’amahirwe (Betting) bisa nk’ibyibagiranye kuri bamwe.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yabaye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikaba yarafatiwemo ibyemezo bikomeye birimo nko kwemerera imodoka zitwara abagenzi kuzuza imyanya yose ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze zo zemerewe kujya zakira kimwe cya Kabiri cyabo.

Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus mu Rwanda, yemeza ko izisanzweho zigumaho ariko inashyira inshya.

Mu ngamba nshya zashyizweho ku isonga hari kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na ½ ku bagenda bahagaze.

Imodoka zitwara abagenzi zasubiye mu muhanda ku wa 4 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga muri gahunda ya Guma mu rugo; zatangiye zemererwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bituma n’igiciro cy’ingendo cyiyongera mu bice byose by’igihugu.

Nyuma y’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye.

Icyo gihe kandi Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ‘abitabira inama, ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kuteranze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe.

Kuva iyi nama iheruka ibaye, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bashya bagabanutse mu gihe abakira biyongereye. Icyo gihe hari abarwayi 996 bakiri kwitabwaho mu bitaro no mu ngo zabo mu gihe ubu uwo mubare wageze ku 191.

Kuba imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 bigaragara ko yagabanutse, hari ababishingiraho bavuga ko iki aricyo gihe ngo Inama y’Abaminisitiri ikomorere n’abacuruzaga utubari kimwe n’imikino y’amahirwe, byombi bitarakomorerwa na rimwe.

Uretse ibi twibukiranye ko n’ibindi bikorwa bitandukanye bitaremererwa kwakira abantu bose nkuko byari bisanzwe nk’insengero ubu nyinshi zikinafunze, bikaba byitezwe ko hashobora kubaho izindi mpinduka ariko zerekeza heza kurushaho nubwo bitaba 100%.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 5073 banduye iki cyorezo, abagera ku 4848 bakize, abarwayi 191 nibo bacyitabwaho mu gihe 34 bitabye Imana.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo