Hitegwe iki mu Nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu ko COVID-19 itagenza make?

Muri Village Urugwiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, hateraniye Inama y’Abaminisitiri yitezweho kuvugurura amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gusa hakibazwa imyanzuro iza gufatwa dore ko iki cyorezo nkuko bigaragara kitagenza make.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yabaye ku wa 15 Nyakanga yemerezwamo zimwe mu ngamba zagombaga kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, bijyanye n’aho icyorezo cya COVID-19 kigeze mu gihugu, nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Icyo gihe hari hategerejwe cyane kumenya niba insengero zikomorerwa, kubw’amahirwe byemezwa ko zikomorewe ariko buri rusengero rukemererwa gukorana n’inzego z’ibanze z’aho rukorera, nyuma yo kugenzura ko rwashyizeho uburyo bwihariye burufasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Kugeza ubu hari uturere insengero zikomeje gufungwa.

Abandi biteze cyane imyanzuro y’iyi nama barimo nk’abari bafite utubari dorre ko kugeza ubu batarakomorerwa ngo bongere gukora.

Mu bindi bikorwa bitarafungurwa harimo nk’imipaka, ndetse amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe. Amashuri nayo azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda ari abantu 1926, barimo 1005 bakize bagasezererwa mu bitaro, na batanu bitabye Imana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo