Hitegwe iki? Ya minsi 30 yo kongera guhura hagati y’u Rwanda na Uganda yageze

Iminsi 30 yo kongera guhura hagati y’u Rwanda na Uganda yageze nkuko byemeranyijweho ko umuhuro ukurikira uzabera i Kampala ubwo Abaministri b’Ububanyi n’Amahanga bahuriraga i Kigali ku wa 16 Ugushyingo 2019 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yabareye i Luanda muri Angola mu rwego hagamijwe kurangiza amakimbirane yari hagati y’u Rwanda na Uganda .

Minisitiri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Uganda na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta mu bubanyi n’amahanga mu Rwanda, bafite ifirimbi mu kanwa yo gufungura imipaka nkuko bikubiye mu msazerano ya Kabiri aherutse kubera i Kigali mu kwezi gushize u Rwanda na Uganda byari byihaye kongera guhura nyuma y’iminsi 30 amasezerano amaze gushyirwaho umukono, bagahurira i Kampala muri Uganda .

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Hon.Olivier Nduhungirehe yagiranye n’ikinyamakuru Bwiza.com bamubaza kuri gahunda yo gukomereza ibiganiro muri Uganda yagize ati "I Kampala twiteguye kujyayo gukomeza inzira z’ibiganiro ariko Uganda hari ibyo yarenzeho".

Ku byo u Rwanda rushinja Uganda kuba yararenzeho harimo ingingo yo kubuza ibinyamakuru gusebanya, aho ikinyamakuru cya Leta ya Uganda cyasebeje Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko yahuriye n’umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda Dr. Kiiza Besigye muri Amerika kandi ari ibihuha.

Umwe mu bakurikiranira hafi Poltiki yo muri Afurika y’Iburasirazuba utashatse gutangaza amazina ye ku mpamvu ye bwite yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko umubano w’u Rwanda na Uganda kugira ngo uzuke hari byinshi bisabwa kuri buri gihugu kugira ngo gihebe.

Yagize ati "Urarora aho ejobundi baviriye gusinya amasezerano ya Luanda ndetse n’ayakurikiyeho yabareye i Kigali, nta gihe ikibazo cya RNC kitagarutsweho muri ibi biganiro".

Akomeza agira ati "Ni gute wajya kumva ukumva ngo Beni Rutabana yageze muri Uganda bamwe bati ’yafashwe n’inzego za CMI ku bugambanyi bwa Kayumba’ …abandi bati ’yagiye kuyobora ingabo za RNC ziri muri Kongo kugira ngo atere u Rwanda’ ".

Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, ni kimwe mu bishobora kuzigwaho

Rwandatribune yegereye umwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna, maze Karekezi agira ati "Abagande bifuza ko uyu mupaka wafungurwa kandi natwe turabishaka, abayobozi bacu ni bo batureberera twizeye ko imishyikirano ya Uganda n’u Rwanda ishobora kuvamo ikizima tukongera tukihahira Kawunga ya makeya".

Hashize iminsi hari ikibazo cy’ubwunvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda, u Rwanda rushinja Uganda gufasha abarwanya ubutegetsi bwarwo harimo imitwe ya RNC, FDLR na RUD URUNANA ndetse abanyarwanda benshi bakaba bafungiye muri icyo gihugu mu magereza atandakunye harimo n’andi magereza atazwi bita ’Safe House’, byose bigakorwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI, Uganda na yo igashinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.


Perezida Kagame na Museveni ubwo bari bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’umutekano ku wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere yabereye muri Angola





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo