Hillary Clinton ngo ari kotswa igitutu asabwa kuzahatana na Trump mu matora yo mu 2020

Hillary Clinton wahatanye na Perezida Trump mu matora aheruka ya Perezida yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari kotswa igitutu cyinshi cyo guhatana na Perezida Donald Trump mu matora ya Perezida yo mu mwaka utaha wa 2020.

Uyu wigeze kuba umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate yanze kuvuga ko ataziyamamaza, agira ati "Ntakidashoboka".

Madamu Clinton w’imyaka 72 yavuze ko buri gihe atekereza kuri Perezida yari kuba yarabaye iyo azakuba yaratsinze Bwana Trump mu matora yo mu 2016.

Abakandida 17 bo mu ishyaka ry’Abademokarate ubu bamaze gutangaza ko baziyayamaza mu matora ya 2020.

Aganira n’umunyamakuru wa BBC Emma Barnett wo mu kiganiro BBC Radio 5 Live mu gikorwa arimo mu Bwongereza cyo kwamamaza igitabo yandikanye n’umukobwa we Chelsea Clinton cyitwa ’The Book of Gutsy Women’, yabajijwe niba azongera kwiyamamaza.

Uyu wahoze ari umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Senateri wa Leta ya New York ndetse akaba n’umugore wa Perezida, yasubije ati "Buri gihe ntekereza kuri Perezida nari kuba narabaye iyo nza kubigenza mu bundi buryo butandukanye ndetse nkatekereza ku cyo narikumarira igihugu cyacu n’isi".

"Birumvikana ko mbitekerezaho, mbitekerezaho buri gihe cyose. Gushobora kubikora, umva, uwo ari we wese uzatsinda amatora ataha azagira akazi gakomeye ko kugerageza gusana buri kintu cyose cyangijwe".

Akomeje guhatwa ibibazo ku kuba ashobora kwiyamamaza ku munota wa nyuma, Madamu Clinton yagize ati "Jyewe, nkuko mbivuga, ntakidashoboka".

"Icyo nakubwiza ukuri ni uko ndi kotswa igitutu cyinshi n’abantu benshi cyane ngo mbitekerezeho [kwiyamamaza]".

Madamu Clinton yongeyeho ati "Ariko muri aka kanya, ubu nicaye muri iyi studio mvugana nawe, ntabwo biri muri gahunda zanjye na busa".

Madamu Clinton ntabwo yasobanuye abari kumwotsa igitutu ngo ahatane ku yaba ibaye inshuro ya Gatatu yiyamamariza kuba Perezida wa Amerika.

Guhwihwisa kw’abanyapolitike ku kuba Madamu Clinton yaziyamamaza bikomeje kugarukwaho i Washington DC.

Bamwe mu babihwihwisa batijwe umurindi n’abo mu muryango wa Clinton ubwabo.

Mu kwezi gushize ubwo Bwana Trump yasaga nk’ukabije Madamu Clinton ngo yiyamamaze, yamusubije mu butumwa bwo kuri Twitter ati "Ntungerageze. Kora akazi kawe".

Mu gikorwa cyabereye kuri Kaminuza ya Georgetown i Washington DC mu kwezi gushize kandi, uwahoze ari Perezida Bill Clinton yavuze ku mugore we, wari umwicaye iruhande, agira ati "Ashobora kuzagira ikindi cyangwa ntagire ikindi ahatanira bibaho".


Hillary Clinton (iburyo) ari mu Bwongereza aho ari kwamamaza igitabo yandikanye n’umukobwa we Chelsea Clinton (ibumoso)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo