Havumbuwe Ikiyaga ku Mubumbe wa Mars

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’u Butaliyani gishinzwe ibirebana n’isanzure, bwagaragaje ko munsi y’ubutaka bw’umubumbe wa Mars harimo igisa n’ikiyaga, byongera icyizere ku bari gusuzuma niba kuri uyu mubumbe utukura hadashobora kuboneka amazi abereye ibinyabuzima.

Abashakashatsi bemeje ibi nyuma yo gusesengura ibimenyetso byafashwe na radar ifite ubushobozi bwo kwahuranya urubura ikareba munsi yarwo, Marsis (Mars Advanced Radar for Subsurface and Ionosphere Sounding).

Iyi radar nayo yifashishije icyogajuru kiri mu butumwa bise Mars Express gikurikirana uwo mubumbe, aho camera zacyo zarebaga ku buso bwo hejuru habonwa n’amaso, naho radar ikarenzaho ikareba no munsi y’ubuso bugaragara ikagera ku bihishe mu nda ya Mars ku bujyakuzimu buringaniye, hifashishije imbaraga yoherezagayo hakumvwa urunyurane rw’amajwi agaruka.

Kuva muri Gicurasi 2012 kugera mu Ukuboza 2015, MARSIS yifashishijwe mu kugenzura amajyepfo ya Mars, haza gutahurwa ibimyenyetso by’ikiyaga giteye nk’ibikunze kugaragara ku mugabane wa Antarctique nubwo Mars ikonja kuwurusha.

Nk’uko CNN yabyanditse, abakozi ubu bushakashatsi bavuze ko bashingiye kuri biriya bimenyetso byatumye bahamya ko kuri Mars hari amazi.

Roberto Orosei wari ukuriye ubu bushakashatsi yavuze ko byabahaye icyizere ko mu bindi bice hashobora kuba hari amazi, kandi ashobora kuvumburwa igihe baramuka barushijeho gucukumbura.

Mu myaka 31 ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko kuri uyu mubumbe utukura hashobora kuba hari amazi, kugeza ubu ari ko byari bitaremezwa neza, ubu akaba aribwo bushakashatsi bwa mbere butanze icyizere gifatika.

Abandi bashakashatsi bavuze ko batarabasha kubona amashusho agaragaza ko kuri Mars hari ikiyaga, bakaba biteguye gukoresha amakuru yakusanyijwe na MARSIS kugira ngo barebe niba koko ibyatangajwe n’Abataliyani ari byo.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura iby’ikirere, NASA, nacyo giherutse gushyira hanze amafoto agaragaza urubura mu misozi ya Mars, abahanga bashimangira ko ikimenyetso cy’uko uyu mubumbe ushobora kuba ufite amasoko y’amazi ahagije. Ibintu bitanga icyizere ko umuntu ashobora kuzahatura.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo