Hatoranijwe icyiciro cya mbere cy’abagomba gutoranywamo Mr & Miss Elegancy Rwanda 2018

Irushanwa rya Miss & Mr Elegancy ryari rimaze imyaka ibiri ridakorwa ryongeye kugaruka, mu mpera z’icyumweru gishize hatoranyijwe abahungu n’abakobwa bazahatana ndetse nta gihundutse ibirori nyir’izina bikazaba muri Kanama 2018.

Iki gikorwa cyo gutoranya aba basore n’inkumi bazahatanira ikamba cyabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 21 Nyakanga 2018, bibera ku Ubumwe Hotel mu mujyi wa Kigali.

JPEG - 153.9 kb

Hari hitabiriye abasore cumi na batatu n’inkumi enye, abasore bagera ku icumi baza gukomeza n’aho abakobwa bose uko ari bane babona amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cya nyuma.

Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru eachamps yavuze ko hateganijwe irindi jinjora rizaba mu minsi iri imbere ndetse abategura irushanwa bakaba basaba buri wese wiyumvamo ubushobozi cyane cyane abakobwa kuba yakwiyandikisha anyuze hano.

Muri iki gikorwa abagize akanama nkemurampaka barimo Bakunda Bernard unafite inshingano zo kuba parrain w’abazahatana bose , Muhayimana Henriette na Kalisa Winnie usanzwe akora ibyo kumurika imideli.

Muhayimana Clarisse utegura iri rushanwa afatanije na Claudette Uwamahoro, mu kiganiro na Eachamps yavuze ko ari kubona irushanwa riri kugenda neza kandi akaba ibyo bari bateguye biri kugenda bijya mu buryo.

Ati”Casting y’uyu munsi yagenze neza ndetse n’ibyo twari twateganije biri kugenda neza.”

Abajijwe ibihembo uzagukana ikamba azahabwa, yavuze ko atabivuga kuko hari abaterankunga benshi bakivugana na bo ku buryo aramutse avuze ingano y’ibihembo bizatangwa yaba yihuse cyane.

Uwitwa Divine Umulisa uri mu bakobwa bane babashije kujya mu cyiciro cya nyuma, yabwiye Eachamps ko nabona amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Elegancy 2018 bizatuma ashyira mu bikorwa imishinga asanzwe afite ndetse rikaba rizamugeza ku ntego ze nyinshi afite mu buzima.

Yagize ati”Ndi Umunyamideli ubusanzwe, aya marushanwa nayamenya bitewe n’inshuti zanjye bitabiriye bakanshishikariza kwitabira. Ndamutse negukanye ikamba byamfasha gushyira mu bikorwa umushinga nsanzwe mfite ndetse nkazanateza imbere ibijyanye n’imideli. Iri rushanwa ni ryiza kuko ririmo uburinganire[ririmo abahungu n’abakobwa].

Mugenzi we witwa Shyaka Chris na we uri mu babashije gukomeza, yabwiye Eachamps ko iri rushanwa ari ryiza anashima imitegurire y’irushanwa. Uyu musore yemeza ko kuba Mr Elegancy ari ikintu gikomeye kuko nibiramuka bimuhiriye akegukana ikamba byamufasha kugira byinshi ageraho yitwaje iri zina.

Iri rushanwa rya Miss & Mr Elegancy ryaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2016, icyo gihe ryabereye muri Hôtel des Mille Collines. Ryegukannwe n’uwitwa Chris Junior Rutagengwa wabaye Rudasumbwa naho Nasra Umutoni agirwa Nyampinga waryo.

JPEG - 153.9 kb
JPEG - 139 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo