Hategerejwe umwanzuro ku bujurire bwa Rusesabagina

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruratangaza umwanzuro warwo ku bujurire bwa Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2020, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko ngo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Icyo gihe Rusesabagina yahise asaba ijambo avuga ko icyo kemezo akijuririye.

Ku wa 25 Nzeri 2020, uru rubanza rwongeye gusubukurwa humva ubwiregure bw’impande zombi ku bujurire yatanze ku mwanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Hari ku nshuro ya mbere Rusesabagina yitabye Urukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa. Yari yambaye ikabutura n’ishati biri mu ibara rya rose n’inkweto z’ingozi z’umukara n’amasogisi y’umukara.

Icyo gihe nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha avuga ko umwanzuro w’urukiko usomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 ku isaha ya saa munani.

Uyu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku bujurire bwa Paul Rusesabagina utangazwa kuri uyu wa Gatanu ukaba utegerejwe na benshi.

Ni mu gihe umwe mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Paul Rusesabagina hamwe n’abana be bavuze ko ibyo Paul Rusesabagina ari kuvuga muri iki gihe yafashwe ari ibyo ategekwa n’ubutegetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, aba basubiyemo ko bemeza ko Bwana Rusesabagina yashimuswe akajyanwa mu Rwanda, bahakana uruhare rwe mu bitero byakozwe na FLN ku Rwanda bikicirwamo abantu.

Bwana Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bigendanye n’iterabwoba n’ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi, bishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN.

Muri iki kiganiro cyari kirimo abana batanu ba Bwana Rusesabagina, bavuze ko abanyamategeko yahitiwemo n’umuryango we bagerageje ariko leta y’u Rwanda yabangiye ko bamuburanira.

Umwe mu bakobwa be Anaise Kanimba yagize ati "Inshuro zose Gatera Gashabana [umwe mu bagize itsinda bamuhitiyemo] yashatse kujya kumureba ntibamwemereye kuko leta ifite abo yamuhitiyemo tutemera kuko batigenga."

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo