Hatagize igikorwa Hotel Dove ya ADEPR irahombo bikabije

Kuba abantu bashaka kujya mu myanya ariko badafite ubu muntu bigira ingaruka ku miyoborere y’iri torero no kubindi bigo bisanzwe ku buryo ubu abantu batangiye kwibaza aho iyi hotel batanzemo amafaranga izagarukira kuko ngo uyu uyiyoboye yagaragaweho ubuhemu aho bavuga ko yanyereje akayabo kangana na 7,000,000 no gukingira ikibaba abakoze ibyaha bakagororerwa imyanya kubera ari bene wabo wa Karangwa John umuvugizi w’ungirije wa ADEPR, zimwe mungero ni Mbanda Samuel uyobora Dove Hoyel wibye miliyoni 7,000,000 muri Compassion ya Kabarondo, kuba ayoboye Nzahuratorero agororerwa uwo mwanya wo kujera hafi 50,000,000 zaburi kwezi, ari yarafungiwe umujura bizwi nk’uko bivugwa na gusenga.org ngo bizagira ingaruka mu micungire y’iyi hotel.

Ibi ni bimwe bikomeje kumunga itorero ADEPR, mu Rwanda .Ingero ni nyinshi mu minsi ishize bamwe mu bakristu batangaje ko kuri Dove hotel hari gusahurwa ibintu byinshi.Bagatunga urutoki bamwe mu bayobozi y’iyo hoteli ndetse bikavugwa ko haba nibura harimo n’abafatanyabusambo bihishe muri Bureau ya ADEPR, ariko birinze gutangaza amazina yabo.

Tuganira n’umuyobozi wa Dove Hotel yatubwiye ko izo matera bavuga ko zibwe ari igikorwa bakora cyo kwimura ibikoresho babivana muri stoke babijyana ahandi kubikoresha yagize ati, “ ibyo ngibyo ni ukubeshya wenda ushobora gufata ibikoresho bimwe ubivana hamwe ubijyana ahandi ntabyabaye rero barabeshya.”
Yakomeje adusaba ko iyo nkuru Atari ngombwa kuyikora twaba tuyihoreye kuko ntacyo imaze.

Umunyamabanga uhoraho mu itorero rya ADEPR Bwana Pasiteri Gatemberezi tumubajije ibyizi matera bivugwa ko ari umutungo wa ADEPR uri gusahurwa yavuze ko Atari byo ko ahubwo hari igihe amahoteri atizanya ibikoresho ko ariho zari zigiye.

Yagize ati, “ Harigihe abantu bavuga ibyo babonye ariko kuri icyo nanjye nara byumvise ariko harigihe amahoteli atizanya ibikoresho niho rero zari zigiye”.

Mu kuma ko izi mvugo zinyuranye twabajije umwe mu basekirite bacunga umutekano wa DOVE Hotel atubwira ko izo matera zasohotse ariko ko ubuyobozi bwari bu bizi ngo bari bafite ibyangombwa byo kuzisohora.

Yagize ati,“ nibyo koko izo matera zanyuze kuri Geti ariko bari bafite icyangombwa cyo kuzisohora kuko natwe ntitwakwemera ko zisohoka ntacyangombwa cyo kuzisohora natwe badufunga.”

Bamwe mubo twaganiriye bakora muri iyo hotel babikurikiranira hafi bemezako ngo haba hari nibura kontineri ebyiri zaba zarasohowe mu ijoro mu gicuku ,zikaba zaraburiwe irengero ,hakaba hari kandi n’ibikoresho birimo za climatisseurs,amatara ahenze n’ibindi bimaze iminsi bisohorwa ariko ntibamenye aho bijya.

Nkuko bibiriya ivuga ko tugomba guhora twiteguye amaza ya Nyagasani kuko azadutungura nk’umujura, bamwe mu bakekwaho ubusambo biyita abakristu bo muri ADEPR, bahisemo kujya batwara ibya ADEPR, ninjoro nk’abajura nyine.

Bivugwa ko mu ijoro ryo kuwa 3/12/2018 mu masaha ya saa yine n’igice zijoro hasakaye ifoto y’imodoka yo mu bwoko bwa hilux dubure kabine (double cabine) yari yikoreye matora nini eshanu, bikaba byaragaragaraga ko irimo isohoka kuri Dove hotel ariko amafoto yerekana ko abashinzwe umutekano bari bayibereye ibamba banze ko izisohora.

Mu gitondo cyaho, twaje kumva ko abazamu bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo ubwo bujura ariko baza kurushwa ingufu, zigenda bazireba basigara bameze nka ya nkokokazi yambuwe abashwi bayo n’icyanira .Abarokore bo muri ADEPR, bakaba bashimira abazamu bakoranye akazi kabo ubwitange .

Ariko nubwo bimeze bityo urwishe ya nka ngo ruracyayirimo, bamwe mu basengera muri ADEPR baganiriye na gasabo.net, batangaza ko kuba hari ubujura bidatangaje kuko manager wa Dove hotel witwa Mbanda, yaje kuhakora avuye gukora muri compassion I Kabarondo akekwaho ubujura nk’uko twabivuze haruguru,ndetse, akaba yaranabifungiwe.

Abakristo barasaba ko uyu Mbanda bivugwa ko yirukanywe aho yakoreraga bikekwako yanyereje amafaranga yakirukanywa ndetse akana kurikiranywa kugirango bakomeze bagire umutekano w’amafaranga batanze dore ko iyi hoteli yubatswe ku mafaranga yatanzwe n’abakristu ba ADEPR mu Rwanda uyu mbanda ngo akaba atari n’umukristo wa ADEPR nk’uko tuza kubisesengura muyindinkuru tuza kubasangiza.
Ubwanditsi umubavu.com
Iyi video nti gucike





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo