Hashobora kuba ubundi bwicanyi mu Burundi-ONU

Umuryango w’Abibumbye (ONU) uburira ko mu gihe u Burundi bwitegura amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha wa 2020, hari impungenge ko haba ubundi bwicanyi mu gihugu.

Raporo y’abapererezi ba ONU yo kuri uyu wa Gatatu ivuga ko izo mpungenge ziterwa n’amakimbirane muri Politiki ataracyemurwa kugeza ubu ndetse na Perezida Pierre Nkurunziza ivuga ko akomeje kugaragazwa nka Perezida wagenwe n’Imana.

Perezida Nkurunziza we aherutse gusa nk’uca amarenga ko nta gahunda afite yo kongera kwiyamamaza, ko ikivi cye kizakomezwa n’uzamusimbura, nubwo mu mwaka ushize yatangajwe ko yatsinze kamarampaka ishobora kumwemerera kuba Perezida kugera mu 2034.

Avuga kuri iyi raporo, Ambasaderi Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko iyo raporo ya Doudou Diène na bagenzi be ishingiye ku nyungu za Politike.

Ibiro Ntaramakuru Reuters bitangaza ko ubutegetsi bw’u Burundi bwanze gukorana n’abapererezi ba ONU mu gukora iyo raporo.

Icyuka cy’ubwoba

Iyi raporo y’akanama k’iperereza ka ONU ivuga ko mu Burundi hari icyuka cy’ubwoba ndetse no gutera ubwoba buri wese utagaragaje ko ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Ivuga ko inzego z’umutekano zirimo Polisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD zikomeje gukora ibikorwa bihonyora bikomeye uburenganzira bwa muntu birimo kwica, kunyuruza, iyicarubozo no gusambanya ku ngufu mu kivunge ababonwa ko batavuga rumwe na Perezida Nkurunziza.


Pierre Nkurunziza ni Perezida w’u Burundi guhera mu mwaka wa 2005

Doudou Diène, wayoboye itsinda ry’abakoze iyo raporo, avuga ko ibimenyetso byose umunani by’isesengura rya ONU byuko haba ibyaha by’ubwicanyi bigaragara neza mu Burundi muri iki gihe.

Iyi raporo ya ONU ivuga ko "amatora yo mu 2020 ateje ibyago bikomeye", ikongeraho ko leta ikomeje kugenzura imiryango itegamiye kuri leta, kandi ko mu by’ukuri nta gahunda y’amashyaka menshi ihari kuko menshi muri yo "yinjiriwe acibwamo ibice" n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ntacyo gusubiza Doudou Diène na bagenzi be

Abinyujije kuri Twitter, Bwana Nyamitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yagize ati "U Burundi ntibugishishikajwe no gusubiza ibinyoma no kuyobya rubanda bikorwa na bamwe bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika badafite ikindi bashakira u Burundi kitari ukubusenya".

Iyi raporo ya ONU ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwabaye nk’umugani, mu gihe Bwana Nkurunziza yigwijeho ubutegetsi, agashyiraho abategetsi mu buryo atemerewe n’Itegeko Nshinga, ndetse agacyesha ubutegetsi itsinda riteruye ry’abasirikare b’abajenerali.

Iyi raporo ivuga ko hari n’ikigaragara nko gushyira ibintu byose mu Mana mu gufata ibyemezo bimwe, ndetse no kugaruka kw’interuro yo mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami igira iti "Imana, Umwami, Igihugu", ku birango bimwe by’amateka.


ONU ivuga ko amatora yo mu 2020 ashobora gukurura imvururu nk’izabaye mu wa 2015

Ibyo bikaba bituma hahwihwiswa ko ubwami bwaba bugiye kugaruka ku nyungu za Bwana Nkurunziza.

Iyi raporo ivuga ko mu magambo ya Bwana Nkurunziza n’umugore we Denise Nkurunziza hakomeje kumvikanamo ko ubutegetsi buva ku Mana, kandi ko Bwana Nkurunziza yagiye atanga ibiganiro ku cyo yita amateka y’ukuri y’u Burundi.

Abapererezi ba ONU bavuga ko imvugo igoreka amateka y’u Burundi ishobora gusonga mu bikomere bivuye ku karengane ko mu bihe byashize, bigatera ingaruka mbi.


Doudou Diène, wayoboye itsinda ry’abakoze iyo raporo, avuga ko ibimenyetso byerekana ko hashobora kuba ubwicanyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo