Haribazwa igituma Kongo ihora yibasirwa na Ebola ,inshuro 10 zose

Dogiteri Tedros Adhanom Ghebreyesus, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi, yavuze ko urugendo yagiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu kwezi kwa gatanu rwatumye arushaho guhangayika kubera iyi indwara ya Ebola.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi ku wa kabiri, Bwana Tedros yavuze ko umutekano mucye urangwa muri Kongo utuma virusi ya Ebola irushaho gukwirakwira mu bice bigoye kugerwamo n’abakora mu bikorwa by’ubuzima.

Yavuze ko umwe mu myihariko y’indwara ya Ebola muri Kongo, ari uko abagore n’abana bakomeje kuyandura bitandukanye n’ahandi Ebola yigeze kwibasira.

Abaganga 7 na bo bamaze kwandura Ebola muri Kongo. Kubera iyi mpamvu, ku bitaro bimwe mu bikomeye muri iki gihugu, abaganga bose 74 babaye babujijwe gukomeza akazi kabo.

Kugeza ubu, abaganga bagera kuri 200 n’abaturage 20 bamaze gukingirwa.

Hagati aho, ku wa kabiri hatangiye gutangwa urukingo rwa Ebola rugikorerwa igerageza.

Uru rukingo ruzwi nka mAb114, rwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rukaba rwaravuye neza inguge ku gipimo cya 100%.

Iyi ndwara ya Ebola yongeye kwibasira Kongo, ni ku nshuro ya 10 igaragaye muri iki gihugu - iya mbere yahagaragaye mu mwaka wa 1976 iki gihugu kikitwa Zaïre.

Abantu 30 bemejwe ko bamaze kwandura Ebola muri Kongo, mu gihe abandi 41 bo imaze kubahitana mu ntara zo mu burasirazuba za Kivu y’amajyaruguru na Ituri.

Icyateye iyi ndwara ya Ebola na n’ubu ntikiramenyekana. Indiri yayo iri mu gace ka Mabalako muri Kivu y’amajyaruguru.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo