Hari n’abo kubavugira byatugwa nabi tuzajya twongorera-Karasira Aimable

Karasira Aimable uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye ndetse butandukanye n’ubw’abandi by’umwihariko byose biganisha mu kuvugira abadafite kivugira cyangwa kuvuga ibyo abona bitagenda, avuga ko abakavugiwe ari benshi ariko rimwe na rimwe hakaba ikibazo cyo kuba yagongana n’inzego avuga ko zo ziba zishaka isura nziza.

Yakomoje kuri ibi ubwo UMUBAVU twamubazaga ku gikorwa cy’ubugiraneza yakoze cyo gusura umubyeyi witwa Nyiraminani ufite ubumuga bwo kugenda akambakamba kubera imbasa.

Avuga ko iki gitekerezo cyo gusura Nyiraminani yakigize nyuma yo guhamagarwa n’umuntu wasomye ibijyanye n’ibyo akora akifuza ko yamumenya akamwereka uwahuye n’ibibazo nkuko yabyiyemeje bityo akagira icyo amumarira.

Karasira Aimable avuga ko hari n’abandi benshi bakavugiwe ariko hagatinywa kugongana n’ubuyobozi, ati "Hari na benshi twakavugiye ahubwo dutinya yuko uzagongana n’inzego kuko hari abandi ugeraho ugakubitana n’ubuyobozi kuko buba bushaka kugira isura nziza...".

Avuga kandi ko nubwo hari abo umuntu yavugirwa bikamugwa nabi, azajya yongorera, ati "Bamwe tuzabavugira hari n’abandi tudashobora kuvugira kuko kubavugira byatugwa nabi nubwo baba bakwiriye kuvugirwa ariko buhoro buhoro, hari n’abo kubavugira byatugwa nabi, tuzajya twongorera".

Umva byinshi muri Video na Karasira Aimable:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo