Hari impungenge ko Col Bagosora wacuze umugambi wa Jenoside ashobora gufungurwa vuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje impungenge ku mucamanza Theodor Meron uyobora Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), wagiye arekura abahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ashobora no kuzarekura na ruhwa Col. Théoneste Bagosora .

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 7 Mata 2018, Dr Bizimana yavuze ko Umucamanza Meron uyobora MICT kuva muri Werurwe 2012, yagiye agabanya ibihano bya ba ruharwa mu mugambi wa Jenoside, hagamijwe kubafungura.

JPEG - 79.7 kb

Yagize ati “Hari nk’abantu batandatu bahanishijwe igifungo cya burundu yagabanyirije ibihano barimo Col Bagosora abaha imyaka 35, barimo Ferdinand Nahimana bahaye imyaka 30 avanywe ku gihano cya burundu binatuma ahita afungurwa ku itariki 14 Ukuboza 2016.”

Yakomeje agira ati “Bikagaragara ko nibikomeza gutya, na Col Bagosora uri ku isonga y’abateguye Jenoside mu myaka itatu gusa nawe azaba yamaze gufungurwa, icyo kikaba ari ikibazo.”

Dr Bizimana yavuze ko mu manza 75 zaciwe na ICTR, abantu 14 bagizwe abere, 61 bahamwa n’ibyaha, muri bo 16 bakaba bamaze kurekurwa batarangije ibihano, barimo abari bashigaje igihungo cy’imyaka irenga 15.

Mu Ukuboza 2016 nibwo Umucamanza Meron yafashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, Abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.

Umwanzuro wo kurekura abo bagabo igifungo kitarangiye yitwaje ko nubwo bahamijwe ibyaha “bikomeye” barangije bibiri bya gatatu by’igihano kandi bakagaragaza guhinduka, ntiwishimiwe na gato n’inzego ziharanira ubutabera ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki cyemezo cyaje gikurikira ibindi byagiye bifatwa birimo kugira abere abashinjwa ko bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.

Ibyo ngo kugira ngo Meron abigereho, CNLG ivuga ko Umucamanza Theodor Meron yafashe umwanzuro wo guhindura ingingo z’amategeko, kuko yasabaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura umuntu by’agategamyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Arusha, ariko “yazivanyemo kugira ngo ashobore kujya afungura abantu uko abyifuza.”

Dr. Bizimana yakomeje agira ati “Ibyo kandi birimo kwirengagiza inshingano uru rwego rwahawe n’ Umuryango w’abibumbye zo guhiga, gufata no gucira imanza abantu bagishakishwa n’urukiko, barimo ba Kabuga, Maj. Mpiranya, Minisitiri Bizimana Augustin n’abandi, ariko ahingaho usanga hadashyirwa ingufu.”
Uyu mucamanza ufite imyaka 88 arasaba kongererwa indi manda y’imyaka ibiri kuko iyo ari kuyobora izarangirana n’uwa 30 Kamena uyu mwaka.

Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’ingabo, aba umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

Uyu wari umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo zashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside, yavuzwe ko ubwo yari mu mishyikirano ya gisirikare yabereye i Byumba ahitwa i Ngondore, yeruye ko nta mututsi uzakandagira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu masezerano ya Arusha harimo igingo iteganya guhuza ingabo, maze abasirikare ba Guverinoma n’aba FPR Inkotanyi bakarema umutwe umwe w’ingabo ugizwe n’abantu 19 000, harimo abasirikare 13000 n’abajandarume 6000: Muri bo 60% bakaba ari aba guverinoma na 40% ba FPR Inkotanyi. Mu birebana n’imyanya y’ubuyobozi bw’ingabo nshya, buri ruhande rwagombaga guhabwa 50%.

Ubwo ku wa 9 Mutarama 1993, Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano y’Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi, Colonel Bagosora wari muri iyo nama ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga ati « Ndatashye ngiye gutegura imperuka (yakoresheje ijambo ry’igifaransa Apocalypse) ».

Ikindi cyababaje Bagosora ni uko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya 5 y’abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’Inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y’inzibacyuho.

Bagosora ntiyemeraga na buke iri sangira ry’ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Boniface Ngurinzira ko yagurishije igihugu.

Bagosora akimara kugaruka mu gihugu muri Mutarama 1993, yakoresheje inama zarimo abasirikare bakuru nka Col Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, LtCol Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Maj Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, Major Augustin Ntibihora wayoboraga serivisi ishinzwe ubwubatsi, bashinga ishyirahamwe ry’abicanyi mu Ngabo z’u Rwanda, bitaga Amasasu.

Babimenyesheje Habyarimana mu ibaruwa bamwandikiye kuwa 20 Mutarama 1993, bamubwira ko bashinze ishyirahamwe ryiyemeje kurwanya amasezerano ya Arusha ryivuye inyuma, ndetse ko abarigize batazatinya kwica uwo ariwe wese bazabona ari umugambanyi.

Ako gatsiko kemeje ko ko Umututsi wese ari umwanzi w’u Rwanda ukwiye kurwanywa ndetse n’umunyamahanga washakanye n’umututsikazi, kimwe n’Umuhutu wese urwanya ubutegetsi bwariho mu Rwanda.

Ako kayoborwaga na Bagosora wihimbye izina rya Komanda Mike Tango, maze rishyira imbere kwinjiza ingengabitekerezo ya jenoside mu basirikare b’u Rwanda, rinabakangurira kutazemera kubana n’Inkotanyi ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ari ibyitso byazo.
Source igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo