Hari ibitarakorwa bijyanye n’imyanzuro 50 u Rwanda rwahawe birimo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu

LDGL Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari ikorera mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu yakoze ikiganiro nyunguranabitekerezo (Conférence-débat), cyatumiwemo imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu na za Ambasade n’abanyamakuru, igamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo SIBOMANA Innocent, Visi-Perezida wa mbere wa LDGL yavuze ko hari ibimaze gukorwa ariko ko hakiri n’ibindi bitarakorwa.

Yagize ati "Twagiraga ngo twungurane ibitekerezo ku byagezweho n’ibitaragerwaho nubwo hakiri ingorane, noneho dukore raporo ya nyuma ibitekerezo by’abandi byagezemo.

Akomeza avuga ko byabaye itegeko. Imyanzuro yahawe Leta y’u Rwanda muri 2015, kureba imyanzuro, haracyarimo ikibazo kuri iyi sisiteme bakoreraho twakoze raporo y’aho ageze ashyirwa mu bikorwa.

Ati "Urabona ibintu twabiciyemo ibice bitatu mu myanzuro 50. Iyo myanzuro harimo uburenganzira ku butabera, ubwisanzure ku birebana n’itangazamakuru namwe murabibona, hari ibyakozwe byiza n’amategeko arebana n’iby’imitungo n’andi arebana n’amatsinda runaka".

Yakomeje agira ati "Hari ibyagiye bikorwa byinshi nubwo bigisaba ingufu ngo bitere imbere. Nk’ubu amategeko ariho ni meza ariko ku bijyanye n’ubutabera ariya mafaranga yakwa n’abavoka ibihumbi magana atanu (500,000) hari abatayabona kandi byabaye itegeko".

"Iriya sisiteme bakoreramo biragoye ku baba mu cyaro ko babona ariya mafaranga yakwa kuko ibyiciro by’ubudehe ntibikoze neza ntiwabishobora hagomba gukemurwa tumwe mu tubazo turimo nubwo ari dukeya. Mu byaro hari ubufasha baba bahawe na Leta yabushyizeho ndetse n’abakozi ba Leta bagomba gukorana na bo, urumva ko ari ibyiza byagezweho".

"Ikibazo aho kiri na none, ni ukumenya uwo urwego rwa MAJ (Urwego MAJ, Maison d’Accès à la Justice, rushinzwe kugira inama ndetse no gufasha abaturage mu bijyanye n’amategeko) rufasha ni inde kuko haracyari bya kintu cyo gushyira abantu mu budehe".

Avuga ko mu gukora iyi raporo bahuye na MIinisiteri y’Ubutabera mbere yo gukora iyo raporo. Yagize ati "Ntago hashize igihe ikinini ariko iyo raporo si yo ya nyuma, nituyigira namwe muzayigiraho uburenganzira".

Ndengeyinka William, ukorera muri MINIJUST nk’uwunganira abantu mu nkiko no mu butabera, abajijwe ku bari mu kiciro cya Gatatu, yavuze ko icyo kibazo kigomba gukemurwa n’ab’inzego z’ibanze.

Yagize ati "Icyo kibazo kigomba gukemurwa n’ab’inzego z’ibanze bagahabwa ibyangombwa bibafasha kugera kuri serivice ndetse binagaragaza ubushobozi bwabo."

Yavuze ko iyo raporo batarayibona, yagize ati "Oya pe ntago iratumurikirwa uretse kugira ibyo badusomera, harimo abatera inda abangavu, ireme ry’uburezi. Ntago rero irasohoka ahubwo tuzicarana na bo twakire imbogamizi LDGL bahura na zo noneho natwe tugire icyo tubasobanurira".

Iyi gahunda ijyanye na UPR ni umwanzuro wafashwe mu 2015, nta mwanzuro uhari muri UPR uretse ubuyobozi bwacu bw’igihugu.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe ku bufatanye n’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari ikorera mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo