Close MORE NEWS Hari gupimwa COVID-19 ku mihanda itandukanye ya Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 2-07-2020 saa 08:39' whatsapp Facebook Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020, ku mihanda itatu itari gukoreshwa n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali hari gufatwa ibipimo bya Coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko "kigamije gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali". Leta y’u Rwanda iheruka gutangaza ko igiye kongera ibikorwa byo gupima abantu ku bwinshi. Gufata ibipimo biri gukorerwa ku mihanda itatu; Ku muhanda wa Kicukiro hafi y’ishuri rikuru ry’ubumenyi-ngiro rya IPRC Ku muhanda wa Remera imbere ya Stade Amahoro uciye mu Migina Ku muhanda wa Remera ugana ahazwi nko kuri KIE cyangwa kwa Rwahama. Bamwe mu bari gufata ibi bipimo babwiye BBC ko bibanda ku masaha ya mu gitondo abantu bari kujya mu kazi no ku masaha ya nimugoroba abantu bavuye ku kazi. Abapolisi barahagarika bamwe mu bakoresha umuhanda - nta kurobanura, abatwaye imodoka, abatwara moto n’abanyamaguru - bakaberekeza ahafatirwa ibipimo iruhande rw’umuhanda. Abapolisi barahagarika abakoresha umuhanda bamwe bakaberekeza ahari gufatirwa ibipimo Gufata igipimo mu muhogo cyangwa mu mazuru, ni igikorwa kimara umwanya mutoya nyuma y’uko upimwe yanditswe umwirondoro n’ibindi bimuranga. Kuri Stade Amahoro, umumotari umwe yabwiye BBC ko yahagaritswe n’umupolisi akamutegeka ko ajya aho bamufata igipimo. Undi mumotari avuga ko "yishimiye gupimwa kuko aba ari mu muhanda kenshi" bityo aba afite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19. Igipimo gifatwa imbere mu muhogo ugifashwe agakomeza akagenda Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo RBC yabwiye abanyamakuru ko ku ikubitiro muri iki gikorwa bagiye gupima abantu 2,000 ariko ko bashobora kongera umubare bitewe n’ibizava mu bipimo. Ibisubizo kuri ibi bipimo Nsanzimana avuga ko biboneka mu gihe kitarenze amasaha 48, aba bapimwa bakazamenyeshwa uko bahagaze kuri Telefone zabo. Mbere yo gupimwa barandika umwirondoro n’ibindi biranga ugiye gupimwa Nsanzimana avuga ko agaciro k’igipimo kimwe ku muntu kari hagati y’amadorari ya Amerika 50 na 100 (ari hagati ya 50,000 na 100,000 mu mafaranga y’u Rwanda). Kuva mu kwezi kwa Gatatu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo birenga 140,000 bya Covid-19, hamaze kuboneka abantu 1,042 bayanduye, 480 bayikize na batatu yishe. Umumotari ari gufatwa igipimo cya Covid-19 muri iki gitondo RIB n’Ubushinjacyaha baritana ba mwana kuri Dosiye ya Dr Isaac Munyakazi n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Hari gupimwa COVID-19 ku mihanda itandukanye ya Kigali UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 2-07-2020 saa 08:39' whatsapp Facebook Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020, ku mihanda itatu itari gukoreshwa n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali hari gufatwa ibipimo bya Coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko "kigamije gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali". Leta y’u Rwanda iheruka gutangaza ko igiye kongera ibikorwa byo gupima abantu ku bwinshi. Gufata ibipimo biri gukorerwa ku mihanda itatu; Ku muhanda wa Kicukiro hafi y’ishuri rikuru ry’ubumenyi-ngiro rya IPRC Ku muhanda wa Remera imbere ya Stade Amahoro uciye mu Migina Ku muhanda wa Remera ugana ahazwi nko kuri KIE cyangwa kwa Rwahama. Bamwe mu bari gufata ibi bipimo babwiye BBC ko bibanda ku masaha ya mu gitondo abantu bari kujya mu kazi no ku masaha ya nimugoroba abantu bavuye ku kazi. Abapolisi barahagarika bamwe mu bakoresha umuhanda - nta kurobanura, abatwaye imodoka, abatwara moto n’abanyamaguru - bakaberekeza ahafatirwa ibipimo iruhande rw’umuhanda. Abapolisi barahagarika abakoresha umuhanda bamwe bakaberekeza ahari gufatirwa ibipimo Gufata igipimo mu muhogo cyangwa mu mazuru, ni igikorwa kimara umwanya mutoya nyuma y’uko upimwe yanditswe umwirondoro n’ibindi bimuranga. Kuri Stade Amahoro, umumotari umwe yabwiye BBC ko yahagaritswe n’umupolisi akamutegeka ko ajya aho bamufata igipimo. Undi mumotari avuga ko "yishimiye gupimwa kuko aba ari mu muhanda kenshi" bityo aba afite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19. Igipimo gifatwa imbere mu muhogo ugifashwe agakomeza akagenda Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo RBC yabwiye abanyamakuru ko ku ikubitiro muri iki gikorwa bagiye gupima abantu 2,000 ariko ko bashobora kongera umubare bitewe n’ibizava mu bipimo. Ibisubizo kuri ibi bipimo Nsanzimana avuga ko biboneka mu gihe kitarenze amasaha 48, aba bapimwa bakazamenyeshwa uko bahagaze kuri Telefone zabo. Mbere yo gupimwa barandika umwirondoro n’ibindi biranga ugiye gupimwa Nsanzimana avuga ko agaciro k’igipimo kimwe ku muntu kari hagati y’amadorari ya Amerika 50 na 100 (ari hagati ya 50,000 na 100,000 mu mafaranga y’u Rwanda). Kuva mu kwezi kwa Gatatu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo birenga 140,000 bya Covid-19, hamaze kuboneka abantu 1,042 bayanduye, 480 bayikize na batatu yishe. Umumotari ari gufatwa igipimo cya Covid-19 muri iki gitondo RIB n’Ubushinjacyaha baritana ba mwana kuri Dosiye ya Dr Isaac Munyakazi n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ishyaka rirasaba ko ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Centrafrique amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Icyoba ni cyose mu Mujyi wa Bangui wiciwemo umusirikare w’u Rwanda amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika