Hari abagitinya gukoresha udusanduku tw’ibitekerezo banga ko abayobozi babijundika

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, bavuga hari ubwo banga gukoresha udusanduku tw’ibitekerezo tuba turi ku biro by’imirenge n’iby’uturere, ahanini ngo banga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze babijundika.

Ibi ngo babitinya cyane iyo hari uhawe serivisi mbi, agatinya kuba yakwandika uko yahawe serivisi mbi ngo abishyire mu gasanduku k’ibitekerezo kari ahabugenewe.

Musabyima Dancilla, we avuga ko iyo ahawe serivisi mbi yitahira, akazajya gushakira ahandi iyo serivisi iyo ari iboneka n’ahandi.

Yagize ati ”Njyewe rwose si nakwiteranyiriza ubusa. Ubwo se mbikoze bakanyijundika ngo nshaka kubirukanisha, naba nshaka iki? Reka daaa.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bitari bikwiye ko umuntu ahabwa serivisi mbi ngo yinumire.

JPEG - 159 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias

Ati "Niba uhawe serivisi mbi, wikwemera ko niba ukerejwe n’ufite nshingano ashinzwe bihereraho, hamagara abamukuriye rwose kugirango n’ubutaha atazabisubira.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yatangiye mu mwaka wa 2017 ikazarangira mu mwaka wa 2024, biteganyijwe hazashyirwaha gahunda zifasha abafite ubumuga, butandukanye.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda yasohotse mu kwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka wa 2019, yagaragaje ko imitangire myiza ya serivisi muri uyu mwaka wa 2019 izazamura ubukungu bw’igihugu ku gipimo cya 7.8%.

Ibi ngo bishingirwa ku kuba amabanki yaratanze serivice y’inguzanyo, ingana na 24.9%. Ndeste ngo iyi serivisi nziza amabanki yatanze yatumye yunguka ava kuri miliyari 9 na miliyoni 200 mu mwaka wa 2018, agera ku kuri miliyoni 19 na milyoni 100 mu ghembwe cya mbere cya 2019.

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo