Hari abacuruzi bari kwitwaza icyorezo bakazamura ibiciro

Abaturage batandukanye mu Rwanda, bagaragaza ko hamwe na hamwe aho bajya kugura ibiribwa basanga abacuruzi barabizamuye bikabije bitwaje ibihe bidasanzwe byatangajwe mu gihugu bishingiye ku cyorezo cya Coronavirus/COVID-19 gikomeje kujujubya Isi yose.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko yafashe ingamba zo guhangana n’abacuruzi bahenda abaguzi bitwaje ibi bihe igihugu cyatangaje byo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Gutuganya no kugeza ibicuruzwa ku isoko ndetse n’urujya n’uruza rw’abaza kubigura byose byarahungabanye kubera ingamba zafashwe n’ibihugu mu kugabanya ingendo.

Nubwo ibihugu byinshi mu ngamba zazo bikomeze kwemera ingendo z’abatwaye ibiribwa, ababitwara n’abo babishyira ku masoko bose baragabanutse.

Umwarimu wigisha mu ishami ry’ubukungu muri za Kaminuza mu Rwanda, Egide Ntwari, avuga ko kuzamuka kw’ibiciro kw’ibikenerwa cyane mu bihe nk’ibi biba byitezwe, kuko ubuzima buba bwahindutse.

Aganira na BBC ati "Icyakora mu bihugu nk’ibyacu muri aka karere uko ibintu bimeze ubu, ubona ibiciro bizamuka kubera ibihuha (speculations) n’ubwoba bw’abantu".

Bwana Ntwari avuga ko hari abantu bumva ko mu bihe nk’ibi bagomba kugura ibintu byinshi bakuzuza ibigega byabo (stocks), bityo abacuruzi bamwe babona ubusabe (demand) ari bunini bakazamura ibiciro.

Ati "Ni igihe gisaba za Leta gukoresha imbaraga mu kurengera abaturage, zigashyiraho ingamba zo kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro".

Mu Rwanda, Minisiteri ishinzwe ubucuruzi yatangaje ko yakoze igenzura mu gihugu igasanga hari abacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Ivuga kandi ko yasanze hari abacuruzi bahisha ibicuruzwa muri za ’depot’ kugira ngo bumvishe abantu ko byabuze maze bazamure ibiciro.

Mu itangazo yasohoye, iyi Minisiteri ivuga ko yahannye abacuruzi bagera ku 109 mu gihugu hose kubera ibikorwa nk’ibyo, muri iki gihe cy’icyorezo.

Mu mujyi wa Kigali iyi Minisiteri yaciye amande abacuruzi 44 kubera ko bazamuye ibiciro ku bicuruzwa bitwaje icyorezo cya koronavirusi, COVID-19.

Abaciwe amande kubera kongera ibiciro bose hamwe batanze agera kuri 3.810.000Frw. Bamwe bahise basubiza abaguzi amafaranga bari barengeje ku biciro byashyizweho. Ku itariki ya 19 Werurwe 2020 amande tatanzwe agera kuri 2.130.000Frw.

Ibicuruzwa abaturage bavuga ko byazamuriwe ibiciro birimo isukari, umuceri, akawunga, amavuta yo guteka ndetse n’imbuto. MINICOM ikaba igiye gukomereza uyu mukwabu wo kugenzura abacuruzi ko bubahiriza ibiciro ku masoko yo mu turere hirya no hino mu gihugu.

Ibiciro by’umutobe w’amacunga na byo biri gutumbagira ku isi

Ibiciro by’umutobe w’amacunga (Orange) bimaze kuzamukaho 20% muri uku kwezi kuko abantu benshi bakeneye gufata ibintu by’umwimerere muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe ababikeneye babaye benshi, kubibagezaho byarakomeye kubera ingorane mu gutwara ibintu ziriho ubu.


Umutobe w’amacunga uzakomeza kuzamuka mu biciro

Ibi byatumye ibyo abahanga mu bukungu bita "igiciro kizaza" cy’umutobe w’amacunga kizamuka, ibi bigasobanura ko bizaguma bityo no mu gihe cy’amezi ari imbere.

Stephen Innes umuhanga mu by’amasoko ku isi mu kigo AxiCorp avuga ko Covid-19 iri kuzahaza abaguzi n’abacuruzi b’imitobe y’amacunga.

Abatunganya n’abacuruza ibintu nkenerwa, bose bafite ingorane zo kubona abakozi bakora muri ibi bihe kubera ingamba zibuza abantu kwegerana.


Aha ni ku isoko rya Kimironko i Kigali aho bacuruza ibiribwa bo bemerewe gukomeza akazi kabo muri ibi bihe bidasanzwe mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi

COVID-19: Inzara igiye kutwica, maze Kabiri ntarya, Leta nidufashe naho ubundi ubuzima bumeze nabi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo