Haravugwa urunturuntu mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama

Urutonde rw’impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda zishaka gutaha iwabomu Burundi rukomeje kwiyongera, ubu bararenga 600, hagati aho, bamwe mu biyanditse kuri urwo rutonde bavuga ko umutekano wabo ubangamiwe.

Urwo rutonde rukijya hanze rwariho impunzi zirenga 300 zifuza gutaha iwabo zivuye mu Nkambi ya Mahama irimo abarenga ibihumbi 60.

Ikibazo gihari ni uko muri iyo Nkambi hari umwuka mubi hagati y’abashaka gutaha n’abatarabyiyumvamo, nk’uko amakuru avayo abivuga.

Abatifuza gutaha bakomeje kwibasira ababyifuza bababwira ko bahemutse, abandi na bo bati ’ni uburenzira bwacu gutaha’.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko impunzi zirenga 10 zimaze kubahamagara ribabwira ko basagariwe n’abantu aho umwe yavuze ko yakubiswe nijoro.

Umwe yagize ati “Iterabwoba rirakomeje bavuga ko twe twanditse urwo rwandiko twakoze nabi. Umutekano wacu ntabwo umeze neza. Ntitwavuga ngo umeze neza kubera urugomo turi gukorerwa ndetse dufitemo abantu b’ibihangange.”

Abari guhohoterwa basabye ko umutekano wabo wakazwa cyangwa se bakimurirwa ahandi ngo kuko ngo badateze kwisubiraho ku cyemezo cyabo cyo kwifuza gutaha ndetse bavuga ko u Rwanda barushimiye ku bwo kubitaho.

Bamwe muri abo bemeza ko ubu umutekano wabo ugeramiwe. Hari kandi n’abandi bavuga ko bashyizwe kuri urwo rutonde batagishijwe inama, cyo kimwe n’abemeza ko mu baruriho hari abitabye Imana.

Ubuyobozi bw’impunzi I Mahama buremeza ko uyu mwuka mubi atari mwiza, bugasaba abafite ubwoba kumenyesha inzego z’umutekano, HCR n’abahagarariye Minisiteri y’Impunzi muri iyo nkambi, kugira ngo bacungirwe umutekano.

Muri Tanzaniya na ho impunzi z’Abarundi ziravuga ko zirimo gucyurwa ku ngufu ariyo mpamvu urubyiruko ruhagarariye impunzi ziri muri Tanzaniya, mu Rwanda no muri Uganda bandikiye urwandiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni nk’umuhuza mukuru mu bibazo byatumye bahunga kugira ngo abatabarize.

Umwe muri uru rubyiruko rwandikiye Perezida Museveni witwa Bivuzimana Gentil Plaisir yabwiye Ijwi ry’amerika ati “Twamwandikiye tumwereka kandi twamagana amahano ari gukorerwa benewacu bari mu gihugu cya Tanzania. Twamubwiye ishimutwa rya bamwe na bamwe mu bahungiye muri Tanzania, gufungirwa ubusa, gutotezwa, guterwa ubwoba no gusenyerwaho na Leta mu rwego rwo kubacyura ku ngufu.

"Twamubwiye ko ikibazo cyatumye impunzi zihunga u Burundi kitararangira. Twamusabye ko yahagarika iryo totezwa ririmo gukorerwa impunzi z’Abarundi muri Tanzania no kwihutisha ibiganiro hagati y’abarundi ariho hazavugirwa gucyura izi mpunzi ku neza.”

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi, HCR rirahakana ko ntawe ricyura iwabo ku ngufu nkuko umuvugizi wa HCR muri Tanzaniya yabwiye Ijwi ry’Amerika.


Imwe mu mpuzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama anyonga igare


Inkambi ya Mahama irimo impunzi zirenga ibihumbi 60

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo