Harakurikiraho iki nyuma y’abamotari basanganwe COVID-19 I Kigali

Nyuma yuko mu bantu 26 banduye COVID-19 batangajwe ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 na Minisiteri y’Ubuzima hagaragayemo abamotari babiri bo mu mujyi wa Kigali, ubu benshi baribaza ikigiye gukurikiraho mu kurinda ko iki cyorezo cyakongera gukwirakwira cyane ibintu bikaba byasubira irudubi.

Aba barwayi 26 babonetse mu bipimo 3,252 byafashwe kuri iki Cyumweru ari na bo bagaragayemo aba bamotari, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 728.

MINISANTE iravuga ko abo barwayi bashya barimo abagaragaye muri Rusizi (18), Rusumo (2) na Kigali (6), hakaba harimo abapimwe mu baturage aho batuye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo kuri uyu wa mbere, yasobanuye aho abo barwayi babonetse i Kigali baturutse.

Yavuze ko muri abo barwayi batandatu babonetse i Kigali harimo abamotari babiri kandi bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.

Umwe ngo yagaragaye mu Karere ka Kicukiro, undi agaragara mu ka Nyarugenge, ariko ngo bashobora no kuba baturuka hamwe ariko bakorera ku maseta atandukanye ku buryo biza kugaragazwa n’igikorwa cy’igenzura cyitwa ‘clinical investigation’ cyatangiye cyo kumenya aho bakuye ubwandu n’imiryango yabo igapimwa, nk’uko Dr. Nsanzimana yabivuze.

Igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bamotari kugira ngo bapimwe cyatangiye.

Umuyobozi wa RBC avuga ko abamotari n’abatega moto bakwiye kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kuko umumotari ashobora kwanduza umugenzi cyangwa umugenzi akaba ari we wanduza umumotari ku buryo buri wese akwiye gukaza ingamba zo kwirinda.

Uretse kwambara agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero irinda impanuka (casque) ndetse no gukaraba umuti wica udukoko, umuyobozi wa RBC asaba abatega za moto kujya buri gihe bishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bifasha mu kumenya umuntu wese wageze kuri moto igihe havutse ikibazo.

Ati “Uburyo buhari bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu budufasha nk’abaganga kugira ngo tumenye umuntu wese wakandagiye kuri moto. Hari abatabyubahiriza bazi ko biborohereza ariko ugasanga ahubwo bibateye ikibazo. Uwakandagiye kuri moto turaza kumushaka dushingiye ku kureba uwayigiyeho, uburyo yishyuye n’aho ari. Izo ngamba Leta iba yarashyizeho ziba ari ukugira ngo nihavuka ikibazo nk’iki tuzamenye uko tugishakira igisubizo.”

Umuyobozi wa RBC avuga ko ikibazo cyagaragaye kuri abo bamotari babiri kidasobanuye ko abamotari ari bo banduza abagenzi. Gusa abasaba kwitwararika ku ngamba zashyizweho by’umwihariko bakaba bafite umuti wo gukaraba intoki kandi wizewe.

Ati “Wa muti ushyirwa kuri moto ugomba kuba wizewe. Hari abo twumvise bashyiramo amazi bakawufungura cyane nk’aho ari uwo kwerekana. Si uwo kwerekana ni uwo kukurinda.”

Kugeza ubu Leta y’u Burundi imaze kwemeza abantu 144 banduye icyorezo cya COVID-19, muri bo 93 baragikize mu gihe umwe ari we cyahitanye ku butaka bw’iki gihugu.

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo