Hano ntiwamenya ko ari mu Rwanda, COVID-19 ntacyo ibabwiye kubera inzara-Video

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri twatembereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Nyabisindu mu Mudugudu w’Amarembo ya Mbere (abahatuye bahita mu Rutoki, ngo ntibazi Isibo barimo) dutungurwa no gusanga abaturage babaye mu buzima busa nk’ubusanzwe kandi muri iki gihe Leta isaba abaturage kutegerana bahana intera ya Metero imwe kugira ngo birinde icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuhangayikisha Isi.

Umunyamakuru w’UMUBAVU yagerageje kubaza aba baturage impamvu batari gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bavuze ko babitewe n’inzara ndetse n’akavuyo katejwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze bari baje gutanga ibiribwa byitanzwe n’abifite bakabikora mu kavuyo bityo bigatuma abaturage begerana ntibahane intera.

Aba baturage bavuga ko Leta yakafashije by’umwihariko kuko ngo bababaye kurusha abandi dore ko n’imfashanyo yagennye itarabageraho.

Nawe ihere ijisho muri iyi Video aba baturage bisa nkaho batitaye ku cyorezo kubera inzara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
JAUHNAS Kuya 6-04-2020

ikibazo kibabaje nuko hano mumurenge wakinigi mukarerekamusanze abaturagebagiyekwicaninzara kuberakubur’ahobahahira abadaso babonyumwanyawogukubita ntamunt’ucinjiramusoko ryibiribwa naho kumurengeho abaporisi batangiriye abajanyibirayimusoko babarunze mudufashe tuge ahaga murakoze.