Hamissa Mobetto agiye kubyarira Diamond umwana wa kabiri

Byatangiye bihwihwiswa hirya no hino ndetse bamwe bakabifata nk’ibihuha bumva ko bitashoboka ariko abenshi batunguwe nuko byemejwe na nyiri ubwite Hamissa weruye akavuga ko atwite inda ya kabiri y’icyamamare cyo muri Tanzania Diamond Platnumz.

Hamissa Mobetto yemeje ibi byafatwaga nk’ibihuha by’itangazamakuru, avuga ko atwite inda y’umwana wa kabiri azabyarana na Diamond dore ko aba bombi bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu umaze umwaka umwe avutse.Uwo atwite akaba agiye kuba uwa kabiri aba bombi bagiye kubyarana n’ubwo bamwe bo mu muryango wa Diamond batamwiyumvamo usibye se wa Diamond wenyine.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Hamissa Mobetto yemeje aya makuru avuga ko iyo nda atwite imaze kugeza ku mezi atanu(5) ndetse anahamya ko ari iy’umuhanzi Diamond Platnumz.

PNG - 307.6 kb
Abinyujije kuri Instagram ye, Hamissa Mobetto yakuyeho urujijo ku inda atwite bivugwa ko ari iy’umwana wa 2 agiye kubyarana na Diamond avuga n’amezi imaze kugeza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo