Hakenewe amaraso mashya y’umunyapolitiki wigenga mu bitekerezo-Mwenedata

Gilbert Mwenedata washatse kwiyamamariza kuba Umudepite mu 2013 kimwe no kuyobora u Rwanda mu matora aheruka yo mu 2017, avuga ko mu Rwanda hakenewe amaraso mashya y’umunyapolitiki wigenga mu bitekerezo no mu mivugire agatanga umusanzu we mu bibazo bitandukanye bigaragara mu muryango Nyarwanda.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, umunyamakuru yatangiye amubaza imirongo migari yashakaga kwinjirana mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ubwo yashakaga kuba Umudepite mu mwaka wa 2013 ari na bwo yatangiye kumenyekana muri Politiki.

Ati "Tujya mu Nteko Ishinga Amategeko twari dufite ingingo eshatu z’ingenzi twabwiraga abanyarwanda; ingingo ya mbere yari iyo guharanira ubwiyunge bwuzuye mu Banyarwanda kuko nari narabonye byinshi, nari nzi byinshi, naraganiriye n’abanyarwanda bo mu byiciro batandukanye, nzi ibibazo by’abanyarwanda, uko kuri kose nari nkuzi nkamenya ngo aba bagorwa n’ibi n’aba bakagorwa n’ibingibi ariko abanyapolitiki ntibafite ubutwari bwo kubivuga".

Ibi byose ngo abishingiraho avuga ko ngo hakenewe umunyapolitiki mushya kandi wigenga mu bitekerezo no mu mivugire, ati "Nkavuga ngo hakenewe amaraso mashya y’umunyapolitiki wajyayo (avuga waza mu Rwanda) yumva we yuko yigenga mu bitekerezo no mu mivugire kandi namureba simubone nkumva ntazamurema ahubwo navuga ngo kuko ari ko niyumva reka jyewe ngeyo, icyo ni icya mbere mu guharanira ubwiyunge bwuzuye bw’abanyarwanda".

Icya Kabiri Mwenedata wahunze u Rwanda ndetse utanavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga cyari kigiye kumujyana mu Nteko, ni ikijyanye no kurwanya ruswa aho agaruka ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta nkuko bikunze kugaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imali ya Leta, we akavuga ko kuba Raporo zigaragazwa ariko ntihagire igikorwa, ibi na byo biri mu byari bimuraje inshinga yashakaga gutangaho umusanzu we mu gususigasira Imali ya Leta.

Avuga ko ngo mbere yo gutekereza kuri iyi ngingo, yabaga afite amakuru yose y’ibibera mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) mu binjiza ibicuruzwa cyangwa ibijyanye n’imisoro.

Ati "Ayo makuru yose nkavuga ngo, hamwe mu hantu watanga umusanzu ni ukujya mu Nteko Ishinga Amategeko ukaba uhagarariye abaturage, bya bibazo bakubwira ukagira ahantu ubivugira".

Ingingo ya Gatatu Mwenedata avuga yari kwinjirana mu Nteko, ni iy’ubumuntu/indangagaciro nziza yumvaga agomba guteza imbere, aha agaruka mu mategeko ashyigikira abashaka gukuramo inda n’ibindi bijyanye n’abahuza ibitsina babisangiye bazwi nk’abatinganyi, akavuga ko aha naho yashakaga kuhatanga umusanzu we mu gukomeza indangagaciro y’Umunyarwanda.

Ati "Kiriya ni ikibazo cy’ubumuntu, haba hakenewe abantu bafite imitekerereze iri ku rwego runaka kugira ngo abantu babiganireho".

Avuga ko izi ngingo eshatu yari yagerageje kuzigeza ku Banyarwanda akanabona inkunga yabo bityo ngo icyo yari agamije ni ukubona aho aganirira ku bibazo nk’ibyo ku buryo bugaragara kandi bikaba byanakorwaho.

Imbogamizi yahuye na zo...

Ati "Jyewe icyo nzi, ibyo twagombaga gukora twabikoze neza n;abanyarwanda ibyo bagombaga gukora byo gutora babikoze neza, yemwe n’abitabiriye ayo matora ku nzego zose b’indorerezi na bo bakoze akazi kabo, ibyo babasha kuvugira ku mugaragaro bakabivuga, ibyo babasha kubwira abakandida bakabibabwira,..".

"Ni muri urwo rwego ari indorerezi z’abanyarwanda ari n’iz’amahanga twarahuraga bakambwira ibyo babonye, hakaba n’abambwira bati ’ariko ntukwiriye guceceka ngo ureke bixire ahongaho, bizamure ubivuge ukore ibi n’ibi...ariko nkumva ntashaka kubitwara kuri urwo rwego".

Avuga uko byagenze, Mwenedata avuga ko yakoze ibyo yagombaga gukora kandi neza ndetse n’abanyarwanda bakabikora neza ngo Komisiyo ishinzwe iby’amatora na yo ikora ibyo abayishyiraho bashakaga ko ikora, ati "Ibyo bashakaga ko ikora rero ni uko nta mukandida wigenga ujya mu Nteko".

Avuga ko ariyo mpamvu kuva 2013 Itegeko ryemera abakandisda bigenga, nta mukandida wigenga n’umwe urinjira mu Nteko, akavuga ko bijya mu mategeko ariko bitagambiriye ko haboneka Demokarasi n’ubwisanzure nkuko byakabaye bigenda".

Ati "Akaba ariyo mpamvu byagenze uko byagenze ariko abanyarwanda bazi ukuri ni cyo cyiza si na ngombwa ngo tukuvuge kuko ni bo bakumbwiye".

Muri iki kiganiro kandi Mwenedeta yavuzemo ingaruka byagize kuba atarabashije kubona intebe mu Nteko ku itiki y’umukandi wigenga, ibyo avuga ko iyo biba kwari kuba ari ukwitanga ndetse atari ukuzamurwa mu Ntera/Promotion nkuko bamwe babitekereza.

Gilbert Mwenedata kandi yagarutse ku rugendo rwe rwo gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora yo mu 2017, aho yangiwe na Komisiyo y’amatora ivuga ko atujuje ibisabwa bikanavugwa ko mu bamusinyiye harimo amazina y’abapfuye ngo akaba aari na byo byaba byaratumye ahunga igihugu ngo atabiryozwa.

Ku kuba yarasinyiwe n’abapfuye, ati "Ntabwo bishoboka, nta nubwo bibaho uwapfuye ntasinya ariko ababivuga hari igihe abantu batinyuka kuvuga ibintu ntibagire n’isoni kandi wabareba ukabona ubundi bari n’abantu b’abanyabwenge ku buryo nawe wumva byakuyobeye ukavuga ngo ’umuntu w’umunyabwenge avuga gute biriya bintu?’ Ukumva birakuyobeye ariko icyo nabwira abantu na bo barabizi ko bidashoboka ntawapfuye usinya".

Yagarutze ku kuba we na Diane Rwigara bataremerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017, akibaza uburyo bombi bagize ikibazo kimwe (cyo gusinyirwa n’abapfuye).

Ati "Iryo Tekinika (ijambo avuga ko rikoreshwa mu Rwanda atari we warizanye) ni cyo abantu bakwibaza ngo ’ko Gilbert Mwenedata na Diane Shima Rwigara ko batakoranaga batanafatanyaga gushakisha abantu babasinyira, byagenze gute kugira ngo ikibazo kibonetse kwa Gilbert Mwenedata kibe ari na cyo kiboneka kwa Diane Shima Rwigara?".

Akomeza ati "Ese ntibishoboka yuko uwatumye icyo kibazo kiba hamwe ari na we wakizanye n’ahandi? Ni ahongaho ubundi hari ikibazo!". Ibi n’ibindi byinshi mu rugendo rwe rwo gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda tutavuze muri iyi nkuru, urabyiyumvira mu kiganiro kirambuye Mwenedata yagiranye n’UMUBAVU usanga hano hasi.

Twabibutsa ko uyu Mwenedata Gilbert kimwe n’abandi bahagarariye amashyaka ya Politiki na Sosiyeti Sivili Nyarwanda ku migabane y’Isi itandukanye biyise ’Abubatsi b’ibiraro/amateme (Bridge Builders) yo guhuza abanyarwanda, baherutse gutangaza ko bagiye kuza gukorera Politiki yabo mu Rwanda.

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA GILBERT MWENEDATA WASHATSE KUBA UMUDEPITE KIMWE NO KUYOBORA U RWANDA BYOMBI NTIBIKUNDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo