Hagati y’amaguru hanjye si aha Guverinoma, baramagana itegeko ribabuza gusambana mbere yo gushaka

Nubwo igipolisi cyabasutsemo ibyuka biryana mu maso kikanabatera amazi afite ingufu, ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bo muri Indonesia ntibahagaritse kwigaragambya bamagana itegeko ribuza gusambana batarashyingirwa aho bamwe bavuga ko Guverinoma itabagenga uko bakoresha imibiri yabo.

Ni imyigaragambyo abigaragambya bakoreye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa (mbere yo gushaka/gushyingirwa).

Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.

Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu.

Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.

Muri uyu mushinga harimo iki?

Ni umushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko;

- Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.

- Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.

- Gutuka Perezida, Visi-Perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha

- Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu.

Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko ejo ku wa Kabiri.

Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora ku wa Gatanu, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa.

Kuki abantu bari kuryamagana?

Nubwo riri gutinzwa, abaturage benshi ba Indonesia bibaza ko inteko izageraho ikaryemeza.

Ejo ku wa Kabiri ibihumbi by’abigaragambya, abenshi ni abanyeshuri, bagiye mu mihanda mu mijyi inyuranye muri Indonesia.

Guhangana gukomeye na polisi kwabaye mu mujyi wa Jakarta aho abigaragambya bashakaga kwibonanira na Perezida w’inteko.

Bateye amabuye Polisi yababuzaga kwegera inteko nayo ibahata ibyuka biryana mu maso n’imivumba y’amazi.

Baramanaga ko Leta yivanga mu buzima bwite bw’abaturage.

Umugore umwe yari afite icyapa cyanditseho ngo "Hagati y’amaguru hanjye si aha Guverinoma".


Polisi ihanganye n’abigaragambya


Abakomerekeye mu myigaragambyo bari gufashwa na bagenzi babo


Bahanganye n’igipolisi babuzwa kwinjira mu nteko

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Joseph Kuya 28-09-2019

Abobaturage nabo babarekere uburenganzira