Hafashwe ingunguru 60 z’amavuta yifashishwa mu gukora umuhanda zari zibwe mu bubiko bwa Kobil

Polisi mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena yafashe ingunguru 60 z’amavuta yifashishwa mu gukora imihanda ya kaburimbo azwi nka “Godoro”zari zibwe mu bubiko bwa Sosiyete icuruza lisansi ya Kobil buri mu Gatsata mu karere ka Gasabo.

Aya mavuta afite agaciro ka miliyoni hafi icyenda (9) z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yari yaribwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 25 Kamena.

Umuyobozi wa Kobil Munene Paul, yavuze ko kuwa mbere hari umugabo waje yigize umuguzi, agasaba ko bamuha ingunguru 60 za Godoro, ariko bamusaba kubanza kujya kwishyura amafaranga kuri konti ya Kobil akazana inyemezabwishyu bakabona kuzimuha.

Yabisobanuye avuga ati:”Tumaze kumubwira gutyo, yahise agenda agaruka nko mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba (16:30), afite inyemezbwishyu yerekana ko yishyuye miliyoni icyenda (9) z’amafaranga y’u Rwanda, ayishyira umucungamutungo arayibika. Ariko ubwo bari barimo kumupakirira izo ngunguru, uwo mugabo yaragarutse asaba ya nyemezabwishyu ngo ajye kuyifotoza asigarane kopi, ariko ntiyigeze ayigarura, kandi natwe kubera akazi kenshi ntitwibutse ko twayimuhaye, nibwo yahise yigendera na za ngunguru.”

Yongeyeho ati:”Bucyeye bwaho, ubwo twari turimo kureba ku makonti yacu amafaranga twaraye twinjije, nibwo twabonye ko twibwe, dutahura ko wa mugabo nta mafaranga yigeze ashyira kuri konti twari twamuhaye.”

Byaje kugaragara ko ya nyemezabwishyu yari inyiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko za ngunguru zaje gufatirwa mu maduka yo mu Gakinjiro mu murenge wa Gisozi n’ayo mu mujyi rwagati aho zari zagurishijwe.

Yavuze ati:”Kugirango izi ngunguru zifatwe, byaturutse ku mashusho yafashwe na kamera z’umutekano (CCTV) zo mu bubiko bwa Kobil, akaba ariyo yatumye tumenya imodoka yakoreshejwe muri ubu bujura ndetse n’umushoferi wayo.

Yongeyeho ati:”Umushoferi tumaze kumubona, yatweretse aho bagiye bagurisha izo Godoro, dore ko we yari azi ko bazipakiye mu buryo bwemewe. Uwamuhaye akazi nawe twamumenye, ariko we aracyashakishwa. Ubu ba nyir’amaduka yafatiwemo izo godoro barafunze.”

SSP Hitayezu yakanguriye abacuruzi batarashyira kamera z’umutekano (CCTV) aho bakorera kuzishyiramo, kuko ari ingirakamaro mu gushakisha no gukurikirana abajura igihe baramutse bibwe.

Yanibukije abantu kuba maso avuga ati:”Niba umuntu akubwiye ko yashyize amafaranga kuri konti yawe, banza urebe neza ko koko aribyo kugirango hirindwe ubujuru nk’ubu.”

Munene yashimye ubwitange n’umurava Polisi yakoranye kugirango ibicuruzwa byabo biboneke aho yavuze ati:”Kuva ku munsi wa mbere twageza ikibazo cyacu kuri Polisi, twabaga turi kumwe amanywa n’ijoro kugeza aho tubiboneye.”

Yavuze kandi ati:”Abapolisi twabaga turi kumwe dushakisha, ndi umutangabuhamya b’ikintu nabonye ku bapolisi b’u Rwanda; ntibacika intege. Twajyanaga muri buri duka hirya no hino, bakitonda mu gushakisha kugeza uyu munsi tubonye ibicuruzwa byacu.”

Yasoje avuga ati:”Ubwitange n’umurava abapolisi bakoranye kuva ku munsi wa mbere jye hari icyo byambwiye; nahise nizera ko ibicuruzwa byacu bizaboneka. Ibi kandi biratwereka ko twe nk’abashoramari, imari zacu zifite umutekano.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo