Hafashwe igipimo cy’ubushyuhe ’cyo hejuru cyane ku isi’

Igipimo cyo hejuru cyane cyafashwe mu buryo bwizewe ku isi 54.4C cyabonetse muri Pariki yitwa Death Valley yo muri leta ya California muri Amerika.

Iki gipimo cyafashwe ubu kiri kugenzurwa n’ikigo cya Amerika gishinzwe iteganyagihe.

Iki gipimo cyafashwe ejo ku Cyumweru mu gace kitwa Furnace Creek muri pariki ya Death Valley.

Iki gipimo gifashwe mu gihe mu burengerazuba bwa Amerika hamaze igihe ubushyuhe bukabije, byitezwe ko bukomeza kuzamuka muri ako gace.

Ubu bushyuhe budasanzwe bwatumye muri leta ya California haba gucika kw’amashanyarazi ku wa Gatandatu.

Hari ibindi bipimo byo hejuru byafashwe?

Mbere y’iki gipimo cyafashwe mu ’Death Valley’, ikindi gipimo cyo hejuru cyane cy’ubushyuhe cyizewe cyafashwe ku isi cyari Degree 54C, na bwo aho mu kibaya cy’urupfu mu 2013.

Igipimo cya 56.6C kigeze gufatwa mu kinyejana gishize na none muri Death Valley, ntabwo kivugwaho rumwe.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo muri iki gihe bavuga ko ibyo bipimo birimo amakosa, kimwe n’ibindi byafashwe muri iyo mpeshyi.


Inkubi y’imiyaga ishyushye cyane nk’umuriro bita "firenado" yagaragaraye ku wa Gatandatu muri iyo pariki

Ikindi gipimo cyo hejuru cyane cyafashwe ku isi ni 55C, cyafashwe muri Tunisia mu 1931, ariko abahanga bavuga ko ibi bipimo, kimwe n’ibindi byafashwe muri iyo myaka, bishidikanywa.

Ingaruka z’ubushyuhe budasanzwe ni izihe?

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe budasanzwe bubaho iyo hashize iminsi itatu hari ubushyuhe buri hejuru ya 32C.

Urwego rushinzwe iby’ubuzima bw’abantu muri Amerika, kivuga ko ubushyuhe bukabije buriho ubu bwishe abantu benshi kurusha ikindi gihe cyose mbere muri iki gihugu.

Uretse guca insinga zitwara amashanyarazi, ubushyuhe bukabije bushobora gutuma indege zimanuka, imihanda igashonga, imodoka imbere muri zo zigashya bikabije.

Ubushyuhe bukabije bugira ingaruka ku buhinzi zirimo kumisha ibihingwa bitarera, cyangwa gukwiza indwara z’ibihingwa.


Iki gipimo gishobora kuba aricyo giciye umuhigo ku isi cyafashwe muri iyi pariki ya Death Valley, muri leta ya California

Ikihishe inyuma yo kwirukanwa kwa Karasira Aimable wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo