Hadutse ibindi bibazo bishya muri Mutuelle de sante

Bamwe mu baturage baravuga ko bahangayikishijwe no kuba barishyu moituelle de sante ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko batishyuye bakaba bahangayikishijwe n’uko igihe cyo kwivuza kizagera bakababwira ko batishyuye Mutuelle se Sante, ubu yobozi bugatanga ikizere ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha bizaba byakemutse.

Mu kiganiro cyatambutse kuri television y’igihugu uyu munsi ku itariki ya mbere 1/08/2018 cyagarukaga ku mitangire ya service ku bagenerwa bikorwa ba Mutiwelle de sante n’ubwitabire mu gutanga Mutuelle de sante, bamwe mu baturage bagaragaje ko hari ibindi bibazo bahura nabyo bitari bisanzwe mu byajyaga bigarukwaho byugarije Mutuelle de sante, baravuga ko babangamirwa no kuyitanga bajya kwamuganga ntibitabweho rimwe na rimwe bakabwirwa ko ntamiti ihari, ubu hadutse ibindi bibazo birimo kurangiza kwishyura system ikabereka ko batarishyura.

Iki kibazo ubuyobozi bwa minisante ku rwego rw’igihugu bwavuze ko bukizi ko arika abahanga mu ikoranabuhanga babijeje ko kizaba cyarangiye mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa kabiri.
Kuri ubu, RSSB iravuga ko irimo gukora ibisabwa byose ngo ubu buryo bushya buzifashisha ikoranabuhanga butangire gukoreshwa neza kuko bwagiye buzamo ibibazo byanatunye bongera igihe cyatangagwa iyo umuntu babaga yamaze gutanga Mituwelli ngo yivuze aho ubu umuntu azajya ayitanga agahita yivuza, mu gihe byasabaga gutegereza ukwezi kose.

Déogratias Ntigurirwa uyobora ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mutuelle muri RSSB avuga ko umwaka wa mutuelle wa 2018-2019 uzatangirana n’ubu buryo bushya, mu gihe nta kibyitambitse.

Umva uko yabizobanuye bari mu kiganiro kuri television





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo