Habonetse indi shusho nshya ya bugufi igaragara uko ku zuba hameze-Amafoto

Habonetse ishusho nshya ya bugufi itarigeze iboneka mbere igaragaza kurushaho uko inyenyeri y’izuba imeze.

Indebakure (Solar Telescope) iri mu birwa bya Hawaii yasohoye amafoto yerekana iyi nyenyeri ishyushye cyane uvuye ku ntera ya bugufi igera kuri 30Km.

Ni ikintu gishya kubona bya hafi kuri iyi nyenyeri ifite umurambararo wa kilometero miliyoni 1,4 kandi iri ku ntera ya kilometero miliyoni 149 uvuye hano ku isi.

Ishusho yabonetse igaragara nk’uduce duto duto tungana nibura n’ubuso bw’igihugu cy’u Bufaransa. Twuzuye ubunini bw’ubushyuhe bukabije n’imyuka.

Uduce turabagirana ni two tuvamo imirasire y’izuba, naho impande zatwo zijimye ni ho iyo myuka iba itebera imbere muri iyi nyenyeri.

DKIST ni indebakure nshya yateretswe hejuru y’ikirunga cy’ubutumburuke bwa 3,000m kuri kimwe mu birwa bya Hawaii kitwa Maui.

Indorerwamo zigera kuri miliyoni enye DKIST ifite zituma ari yo ndebakure yibanda ku zuba nini kurusha izindi ku isi.

Izakoreshwa cyane mu kwiga imikorere y’izuba.

Abahanga muri siyansi barashaka kumenye neza neza ibyaryo n’imbaraga zaryo - n’ibyo rikora ku kirere.

Imirasire iva ku zuba izwi ko iri kwangiza imibumbe nk’isi, ikangiza itumanaho mu kirere n’ibindi.

Matt Mountain, uyobora ihuriro rya za kaminuza mu bushakashatsi mu isanzure, ihuriro rifite iyi ndebakure DKIST, avuga ko hari byinshi ubu bibasha kumenyekana.

Ati "Ku isi, dushobora kureba no guteganya mu buryo bwizewe igihe n’ahantu hose ku isi imvura iri bugwe.

"Icyo dushaka ubu ni ukumenya neza n’ikirere cy’isanzure kuko nacyo gihera ku zuba ari nabyo iyi ndebakure igiye kwiga mu myaka ibarirwa muri za mirongo iri imbere".

DKIST izuzuzanya n’indi ndebakure yitwa Solar Orbiter (SolO) izoherezwa mu isanzure mu cyumweru gitaha ikita cyane ku kwiga ikirere cy’isanzure n’izuba.

Iyi izahagurukira ahitwa Cape Canaveral muri Florida.

SolO izarushaho gufata amafoto ya bugufi y’izuba iryegereye - izaba iri kuri kilometero miliyoni 42 gusa uvuye ku zuba.

Aho ni bugufi uvuye ku zuba ndetse kurusha umubumbe wa Mercure.

SolO izaba irebera ibiri ku zuba kuva ku ntera ya 70Km ariko izabibona mu buryo bwagutse kurusha KDIST.


Igishushanyo: Solar Orbiter izahagurukira i Florida mu mpera y’icyumweru gitaha


Abahanga ubu barabona ku zuba ku mashusho ava ku ntera ya 30Km

Nanjye mbona bamfatiyeho imbunda-Theophile wari umuyobozi muri FDU-Inkingi yahishuye uburyo yafashwe agafatirwaho imbunda n’iyicarubozo yakorewe- Byose ni muri iyi Video:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo